Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wari mu bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavuze ko yavanye isomo rishya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mata 2024, mbere yuko Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo yuriye indege asubira mu gihugu cye, aho yari yageze i Kigali mu Rwanda ahagana ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 06 Mata 2024.
Igihugu cya Afrika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byo mu muryango wa SADC byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kurwanya M23.
Mu kiganiro yatanze mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cye, perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko hakenewe igisubizo cya politiki ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Mvuye mu Rwanda mfite umuhate, n’ubushake ko tugomba gushaka igisubizo kiganisha kuri politiki ku bibazo bihari, abaturage ba Congo bakeneye amahoro, kimwe n’uko ab’u Rwanda bayakeneye, bityo twese hamwe harimo na SADC tugomba gukorera hamwe ngo amahoro aboneke.”
Byari byanatunguranye kuba yaraje kwifatanya n’Abanyarwanda kw’ibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi.
Akimara kugera i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, yahise agirana ikiganiro na perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Ni ikiganiro cya bereye muri Convention center.
Umubano w’u Rwanda na Afrika y’Epfo w’igeze kuba mwiza mu bihe bya perezida Thabo Mbeki, ariko nyuma uza gusubira inyuma ubwo benshi mu bayobozi b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahabwaga ikaze muri Afrika y’Epfo.
Byarushijeho kuba bibi mu mpera z’u mwaka ushize ubwo Afrika y’Epfo yohereje abasirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
U Rwanda ruvuga ko ingabo za SADC zikorana n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, zisanzwe zifitanye umubano wahafi na FDLR irimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, mu 1994.
Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yari ari mu Rwanda byibanze ku gukemura ibibazo byashegeshe umubano w’ibihugu byombi mu myaka ishize, ndetse yizeza ko mu bihe biri imbere umubano w’ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.
Nyuma yo kwitabira umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Ramaphosa yatangaje ko uruzinduko rwe rwavuyemo umusaruro kuko yabashije kuganira na mugenzi we w’u Rwanda ku bibazo bitandukanye biri mu mubano w’ibihugu byombi.
Perezida Ramaphosa yabwiye umunyamakuru wa SABC ko yitabiriye iki gikorwa ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bituma bongera no kuganira birambuye ku byazahura umubano w’ibihugu byombi.
Yavuze ko ubu butumire bwakomotse ku mubano mwiza ibihugu byombi byari bifitanye mu myaka yashize.
Ati “Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 30 ishize, Perezida Mandela yarabyicujije kuko tutigeze dufasha Abanyarwanda mu buryo bufatika igihe bari bari guca mu bihe bibakomereye, kuko twari turi gusohoka mu butegetsi bwa Apartheid, icyo bihe byabaye nk’ibihurirana.”
“Afurika y’Epfo yagize uruhare muri gahunda nyinshi kandi Perezida Kagame yabivuzeho mu ijambo rye ryo kwibuka uyu munsi, ashimira ubufasha Afurika y’Epfo nyuma ya Apartheid yahaye u Rwanda n’ubufatanye twagaragaje, uburyo twafashije u Rwanda kongera kubaka urwego rw’ubuzima binyuze mu kwishyura abadogiteri bavuye muri Cuba, no gufungura imiryango ku Banyarwanda ngo baze kwiga muri kaminuza n’Amashuri Makuru muri Afurika y’Epfo ndetse yavuze ko benshi mu bize muri Afurika y’Epfo bari mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu gihugu cyabo.”
Perezida Ramaphosa yavuze ko ibi bigaragaza umubano mwiza ibihugu byigeze kugirana nubwo nyuma haje kuzamo ibibazo byatumye uzamo agatotsi.
Umubano wazambye ubwo Colonel Karegeya Patrick wayoboye urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda yicirwaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Icyo gihe Leta y’u Rwanda yashinjwe kugira uruhare muri uru rupfu, gusa u Rwanda rwagiye rubihakana.
Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva yajya ku butegetsi we na mugenzi we Paul Kagame bagiye bakora ibishoboka ngo bazahure uwo mubano.
Ati “Mu ijoro ryakeye nagiranye na we [Kagame] ibiganiro birambuye ku buryo dushobora kongera kunoza umubano wacu, mu buryo bw’ubufatanye tugakemura ibibazo birimo ibya Visa, ibifitanye isano n’ingengo, kandi twizeye ko tugiye kujya mu nzira nziza yo kubyutsa no kongera kubaka uyu mubano.”
“Mvuze kuwubyutsa kubera ko ni umubano usanzweho kandi umubano hagati y’ibihugu hari igihe uzamo ibibazo ugahagarara, ariko ibyo bizakemurwa.”
Perezida Ramaphosa yavuze ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi uba mwiza kuko bitagenze bityo byaba ari ugushimisha “ba bandi bifuza ko ibihugu bikomeza kubana nabi.”
Abakuru b’Ibihugu kandi banaganiriye ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo na byo bemeranya ko ingabo za Afurika y’Epfo ziharanira amahoro kandi hakubahirizwa ibikubiye mu myanzuro ya Nairobi na Luanda.
Ni mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Kagame na we yari yavuze ko hagendewe ku mubano mwiza wahoze hagati y’ibihugu byombi, bitagakomeje kubana uko biri ubu ahubwo hakwiriye gushakwa umuti w’ibibazo.