Friday, April 25, 2025
Friday, April 25, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Museveni wa Uganda yahaye impanuro zikomeye Abasirikare b’u Burundi anabaha umukoro...

Perezida Museveni wa Uganda yahaye impanuro zikomeye Abasirikare b’u Burundi anabaha umukoro ukomeye cyane.

Mu rugendo rw’icyumweru bari kugirira muri Uganda, itsinda ry’abasirikare bakuru b’u Burundi riyobowe na Col. Jonas Sabushimike ryakiriwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, aho yabahaye impanuro zikomeye zishingiye ku mateka y’Afurika, ahanini azenguruka ku miterere y’ubuyobozi n’ingaruka zabayeho kubera politiki y’ivangura ishingiye ku moko n’amadini. 

Perezida Museveni, umaze imyaka irenga 30 ayobora Uganda, yashimangiye ko iterambere rya Afurika rihungabanywa n’ubuyobozi budashingira ku bumenyi n’ubushishozi, ahubwo bukayoborwa n’amarangamutima y’ivangura n’amacakubiri ashingiye ku mateka n’amarorerwa atarakemuwe. 

Muri izo mpanuro, Museveni yifashishije urugero rukomeye rw’ubuvuzi, aho yavuze ko politiki ari nko gutanga umuti ku murwayi.  

Iyo ikibazo gisuzumwe nabi, umuti utangwa ntugira umumaro, ahubwo ushobora kurushaho kwangiza. 

Abenshi mu bayobozi ba mbere ba Afurika nyuma y’ubwigenge, ngo basuzumye nabi ibibazo by’ukuri byugarije abaturage babo, maze bakibanda ku kwibaza aho umuntu akomoka aho kwibaza impamvu abaturage bakennye, batiga, batagira ubuvuzi, n’impamvu Afurika idatera imbere. 

Yagize ati: “Ugasanga umuntu arabaza ngo uri uwo mu buhe bwoko? Ukomoka hehe? Uri mu rihe dini? Aho kubaza ngo kuki ukennye? Kuki igihugu kidatera imbere?” 

Iri tsinda ry’abasirikare 26 riri muri Uganda mu rwego rwo kwigira ku mateka y’ubutegetsi bwa NRM (National Resistance Movement), ishyaka rya Museveni ryagejeje Uganda ku bigezweho bitandukanye, birimo umutekano w’imyaka myinshi, politiki ihamye, n’ubukungu bugenda buzamuka. 

Museveni yabibukije ko iterambere ridashingiye ku gutonesha abantu runaka cyangwa kwirengagiza abandi, ahubwo rishingira ku bumwe, gukorera hamwe no gushyira imbere inyungu rusange. Ibi ngo ni byo byabaye ishingiro rya NRM kuva yafata ubutegetsi mu 1986. 

Perezida Museveni yasabye aba basirikare gushyira mu bikorwa izi mpanuro bamaze kwakira mu gihe bazaba basubiye mu gihugu cyabo, cyane cyane mu bijyanye no guhindura imitekerereze y’igisirikare, kikarushaho kuba igikoresho cy’ubumwe n’iterambere aho kuba icy’amacakubiri cyangwa impamvu yo kwongera gusubiza inyuma igihugu. 

Yagize ati: “Iyo umuntu ashyize imbere amoko, ntashobora gutera imbere.” 

Aya magambo afite uburemere bukomeye mu gihe ibihugu byinshi byo mu karere bikiri mu rugamba rwo kubaka umutekano urambye n’ubuyobozi bwubakiye ku ndangagaciro rusange. 

Mu gihe u Burundi bukomeje gukora ibishoboka byose ngo buzahure igisirikare cyabwo, kiganjemo amateka akomeye y’ivanguramoko, urugendo rw’aba basirikare muri Uganda rufite akamaro kanini. 

Kwigira ku mateka ya Uganda no kubona aho yavuye n’aho igeze, ni amahirwe yihariye mu guhindura imyumvire ishingiye ku mateka y’inzangano zakomeje kuranga ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika yo hagati. 

Aba basirikare bazasubira mu gihugu cyabo bafite umukoro ukomeye: gushyira imbere igisirikare gifite indangagaciro z’ukuri, gishyigikira iterambere rirambye, kandi kitagira aho gihengamira mu moko, mu madini, cyangwa mu bitekerezo by’ivangura. 

Museveni ntabwo yabwiye Abarundi gusa. Ni amagambo afitiye isomo buri muyobozi w’Umunyafurika. Gushyira imbere ubumwe, ubwenge, n’icyerekezo kirambye ni wo muti rukumbi uzavura Afurika yugarijwe n’indwara ya politiki yo gutonesha igice kimwe cy’abaturage ku nyungu z’agatsiko gato. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe