Ibitero Iran yagabye kuri Israel byatumye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ahindura urugendo yari agiye kugirira muri leta ya Delaware aho avuka.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni ibitero bikomeye igihugu cya Iran cyagabye muri Israel, gikoresheje indege z’intambara zitagira abapilote zizwi nka Drones zigera mu 100, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru byo hirya no hino ku isi.
Ku munsi w’ejo, nibwo Umuvugizi wa perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ibyumutekano mu gihugu, Adrienne Watson, yasohoye itangazo avuga ko itsinda ry’abayobozi bo muri perezidansi ya Amerika rikomeje kuvugana n’abayobozi bo muri Israel, n’izindi nshuti yemeza ko iby’iki gitero biri buze kumenyekana neza mu masaha ari Imbere.
Yongeyeho ko aho perezida Biden ahagaze kuri iki kibazo hadashidikanywaho, ko Amerika ishyigikiye umutekano wa Israel ku buryo budasubirwaho kandi ko ishyigikiye abaturage ba Israel n’uburyo bihagararaho barwanya iterabwoba rya Iran.
Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko Joe Biden nyuma y’uko yari amaze gusubika uruzinduko agasubira muri presidansi ya Amerika, yahise ajya mu cyumba cyabugenewe aho agezwaho amakuru yose y’ibibazo biriho mu gihe runaka ku ngingo zikomeye zireba ubutegetsi bwa Amerika.
Perezida Biden akaba yinjiye muri icyo cyumba cyabugenewe yari kumwe na minisitiri w’ingabo, Lloyd Austin, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Blinken, umugaba mukuru w’ingabo, Gen Charles Q. Burns, umukuru w’iperereza ry’imbere mu gihugu, n’umujyanama we mu by’u mutekano Jake Sullivan.
Amakuru avuga ko visi perezida Kamara Harris n’umugaba w’ingabo w’ungirije Jeff Zients bitabiriye iyo nama bakoresheje ikoranabuhanga ry’iyakure.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Perezida Joe Biden yari yabwiye itangazamakuru ko yiteze ko Iran igaba ibitero kuri Israel mu gihe cya vuba.
Icyo gihe yahise aburira Iran kudakorwa ngo bagabe ibitero muri Israel.
Ati: “Ntimubikore, kandi ni mubikora muzatsindwa.”
Joe Biden yanavuze ko yiteguye gutabara Israel mu gihe Iran yayigabaho ibitero.
Ndetse bikavugwa ko Amerika yohereje abasirikare bayo n’ibikoresho byinshi bya gisirikare mu karere k’uburasirazuba bwo hagati nk’uko byemejwe na minisiteri y’ingabo za Amerika. Bikaba byaravuzwe ko Amerika ifite ingabo zigera kuri 40.000 muri ako karere.