APR FC yatangiye ibiganiro na Rutahizamu wa Bugesera FC, Ani Elijah unayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona.Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu gihe Shampiyona iri kugana ku musozo, amakipe amwe yatangiye kurambagiza abakinnyi ashobora kuzifashisha mu mwaka utaha w’imikino.Â
Imwe mu zagannye isoko kare n’Ikipe y’Ingabo yamaze gutangira ibiganiro n’Umunya-Nigeria, Ani Elijah yifuza kugura miliyoni 20 Frw.Â
Uyu rutahizamu ari gukina umwaka we wa mbere muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse wamugendekeye neza kuko kugeza ubu ariwe uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, aho afite 14 anganya na Victor Mbaoma n’ubundi wa APR FC.Â
Amakuru ducyesha IGIHE kandi avuga ko uyu rutahizamu akomeje ibiganiro n’abashinzwe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu rwego rwo kureba ko yazayikinira cyane ko yamaze no kugaragaza ko abyifuza.Â
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona cya gatanu cyikurikiranya, APR FC yari yakomanze muri Yanga Africans yo muri Tanzania ishakamo umukinnyi maze bayica amafaranga arengaho gato Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.Â
Hashize ibyumweru bigera kuri Bibiri APR FC isabye Yanga Africans kuyiha umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Stephane Aziz Ki w’imyaka 28 gusa uyu mukinnyi bamushyize ku biciro bihanitse.Â
Binyuze mu bashinzwe kugurira APR FC abakinnyi, bandikiye Yanga Africans bayisaba uyu mukinnyi wavukiye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, gusa Yanga yababwiye ko byabasaba Miliyoni imwe y’ama-dorali kugira ngo begukane uyu mukinnyi.Â
Nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Micky ukomeye muri Afurika, Yanga yasabye APR FC gutanga Miliyoni imwe y’ama-dorali (1,301,698,000 Frw) mu rwego rwo kugura amasezerano Aziz Ki ayifitiye.Â
Yanga ntabwo ishaka kurekura uyu mukinnyi uyifatiye runini akaba ari nayo mpamvu ikipe ije gukomanga imushaka icibwa amafaranga y’umurengera.Â
Nubwo APR FC yaciwe Miliyari irenga, uyu mukinnyi afite agaciro ka Miliyini 300 Frw nk’uko bigaragara ku isoko ry’igura n’ugurisha ryo muri Afurika y’Epfo.Â
Uyu mukinnyi ashakwa n’amakipe akomeye kuri uyu mugabane w’Afurika arimo Mamelodi Sundowns, Orlando Pirates n’ayandi.Â
Kubera ukuntu yitwaye neza mu mikino nyafurika uyu mwaka, byatumwe José Riveiro utoza Orlando Pirates amuhamagara kugira ngo aze mu bakinnyi atoza gusa Yanga niyo imufiteho ijambo ryanyuma.Â
Stephane Aziz Ki w’imyaka 28 yavukiye muri Côte d’Ivoire gusa akinira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso kuko ari cyo gihugu abasekuru be bakomokamo.Â
Akinira Yanga Africans yo muri Tanzania akaba kina mu kibuga hagati.Â