Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeNyuma y’inama y’Abagaba bakuru b’ingabo, Abandi basirikare ba kimwe mu bihugu bya...

Nyuma y’inama y’Abagaba bakuru b’ingabo, Abandi basirikare ba kimwe mu bihugu bya SADC baguye muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abandi basirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kurasana ubwabo. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

SANDF yabitangarije mu itangazo yasohoye, aho yasobanuye ko “byabaye ubwo umwe muri bo yarasaga mugenzi we akamwica akoresheje imbunda y’akazi, mbere yo guhindukiza imbunda na we agahita yirasa mu cyico”. 

Igisirikare cya Afurika y’Epfo nticyigeze gisobanura icyatumye abasirikare bacyo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basubiranamo kugeza barasanye. 

SANDF mu itangazo ryayo cyakora yavuze ko nyuma y’uko bariya basirikare bicanye yahise itangiza iperereza. 

Yasobanuye kandi ko abasirikare bayo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari abari bagize ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kuhagarura amahoro (MONUSCO), nk’uko Bwiza ibitangaza. 

Afurika y’Epfo isanzwe inafite muri Kivu y’Amajyaruguru abasirikare babarirwa mu 2,900 yoherejeyo mu butumwa bwa SADC bwo kurwanya M23 (SAMDRC). 

Igisirikare cy’iki gihugu mu kwezi gushize cyatangaje ko babiri muri abo basirikare bishwe, nyuma y’uko ibirindiro barimo birashwemo igisasu n’abo bikekwa ko ari abarwanyi ba M23. 

Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bapfuye nyuma yuko ejo ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024, hateranye inama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare babyo kujya gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  kurwanya M23.  

Ni inama yateraniye i Goma mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Iyi nama idasanzwe yo ku rwego rwo hejuru, ibaye nyuma y’uko hari habanje iy’abakuru b’ibihugu bifite ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.   

Ni inama yabereye muri Namibia, tariki ya 25 Gashyantare 2024, ikaba yari yitabiriwe na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Lazarus Chakwera wa Malawi.  

Bose bahurije ku gushaka igisubizo cy’intambara imaze imyaka irenga ibiri ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahanini barebera hamwe uko barwanya M23 imaze kuzengereza abo bahanganye bose.  

Bahuye kandi mu gihe M23 ifite ibice byinshi by’igenzi igenzura byo mu nkengero z’umujyi wa Goma, ndetse n’igice kinini cya Sake harimo na centre y’ubucuruzi ya Kitshanga. Tutibagiwe inzira zose z’ubutaka zihuza u mujyi wa Goma na za teritware.  

Bariya bagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byohereje ingabo muri RDC bageze i Goma ku munsi w’ejo, bakirwa na Lt Gen. Sikabwe Fall, usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanira ku butaka, akaba ahagarariye n’ibikorwa bya operasiyo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.  

Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga, umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu byo muri SADC, General Jacob John Mkunda, niwe wakiriwe mbere ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki ya 29 Gashyantare 2024  

General Jacob John Mkunda yakiriwe rimwe n’intumwa y’umugaba mukuru w’ingabo za Malawi, hakurikira ho Gen Christian Tshiwewe Songesa wa RDC, nyuma haza kuza uwa Afrika y’Epfo, General Rudzani Maphwanya na Lt Gen Prime Niyongabo umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi.  

Bari kuganira ku ntambara ingabo za biriya bihugu zihanganyemo na M23, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu ntera y’ibirometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na BBC. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights