Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomeOther NewsNyagatare:Abantu barindaga umurima wa Kazungu bishwe

Nyagatare:Abantu barindaga umurima wa Kazungu bishwe

 Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure, Umudugudu wa Gitengure mu Karere ka Nyagatare,  humvikanye inkuru y’abagabo babiri bari basanzwe barinda umurima w’umugabo witwa, Niyomugaba Jean Claude, uzwi nka Kazungu, basanzwe bapfuye.

Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023 ahagana saa tatu za z’amanyawa (9h00) atanzwe n’abo bakoranaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitengure, Kayiranga Pascal, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.

Ati “ Bampamagaye bambwira ko hari abagabo babiri baguye mu murima wa kazungu. Bakaba bari abantu bari bamaranye igihe bakorana nawe, bari abakozi be basanzwe aho batemaga ibiti byo gutwika amakara. Bamaze kubitema, yari afite umurima we w’ibijumba n’amateke. Aho yabazanye ngo bamuraririre bareke kubyiba. We mbimubajije arampakanira, ambwira ko we atabazi ariko abaturage nibo babinsobanuriye, ko bakoranye amezi ane cyangwa atanu.”

Gitifu Kayiranga avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu, asaba abaturage gutanga amakuru.

Ati”Ubutumwa tubaha ni ukwihangana, ikindi ni ukubaba hafi tukabasobanurira, ariko ibintu byo kwemerera mu marozi tugerageze kubibakuramo ntabwo ari ngombwa cyane.”

Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyishe abo bagabo haracyekwa ko imbabura yari iteretse iruhande rw’ihema barimo barinda umurima yaba yateje uru rupfu .

Cyakora hari n’abandi bakeka ko baba bishwe n’uburozi, nyuma y’amakuru yavugaga ko bibye umurima w’ibitoki n’imyumbati by’umuturage.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights