Saturday, January 18, 2025
Saturday, January 18, 2025
spot_img
HomeOther NewsNubwo bugiye kohereza Abimukira mu Rwanda, U Bwongereza bwatanze Amahirwe akomeye ku...

Nubwo bugiye kohereza Abimukira mu Rwanda, U Bwongereza bwatanze Amahirwe akomeye ku Banyarwanda n’Abarundi bashaka gutura yo.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, asanga igihe kigeze ngo abaturage b’icyo gihugu bigishwe gukora imirimo iciriritse irimo gutwara amakamyo no gusoroma imbuto, mu rwego rwo kwirinda gukomeza gukenera abimukira bo mu mahanga baza kubibakorera.

Braverman avuga ko ari bwo buryo burambye bwo guhangana n’ikibazo cyugarije u Bwongereza, cy’abimukira benshi bakomeje kwerekezayo akenshi bakinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Bwongereza bumaze igihe bufite ikibazo cy’abakozi bake mu nzego zirimo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane abatwara amakamyo ndetse no mu mirima aho basoroma imboga n’imbuto.

Byarushijeho kuba bibi mu bihe bya Covid-19 ubwo icyo gihugu cyavaga burundu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Hatangijwe gahunda yo guhamagarira abanyamahanga babishoboye kuza gufata ako kazi, ibintu bavuga ko bikomeje kongera abimukira bacyinjiramo.

Braverman yabivugiye mu nama yateguwe n’Ikigo National Conservatism Conference igamije kurebera hamwe ingamba zafatwa mu kurushaho kugabanya umubare w’abanyamahanga binjira mu gihugu baje gukora imirimo idasaba ubumenyi buhanitse.

Ati “Ntabwo dukwiriye kwibagirwa uko twakwikorera ibintu bimwe na bimwe. Nta mpamvu tutakwiyigishiriza abantu uko batwara amakamyo cyangwa uko basoroma imbuto.”

Yavuze ko atari ivangura kuba u Bwongereza bushaka gushyira imbere abenegihugu mu gukora imirimo imwe n’imwe ahubwo ngo ni uburyo bwo kugenzura abinjira mu gihugu n’inyungu bigifitiye.

Kubera gukenera abakozi mu mirimo imwe n’imwe, byatumye u Bwongereza bushyiraho amabwiriza yihariye ku bashaka viza zo kuguma muri icyo gihugu mu gihe runaka, bagakora muri iyo mirimo ikenewemo abakozi cyane.

Nko mu bijyanye n’ubuhinzi, uyu mwaka u Bwongereza bwashyizeho viza 15.000 ku bashaka kuza gukora imirimo imwe n’imwe y’ubuhinzi.

Kuri ubu u Bwongereza bwatangiye gahunda yo guhugura abaturage babwo gukora imirimo imwe n’imwe nk’aho hashyizweho amahugurwa y’ibyumweru 16 ku bashaka kuba abashoferi b’amakamyo atwara ibicuruzwa, aho biteganyijwe ko hazahugurwa abantu 11.000.

Ni mu gihe hakenewe abantu 41.000 mu byo gutwara ibicuruzwa no mu nzu zibikwamo ibicuruzwa, nkuko BBC yabitangaje. Mu bijyanye no gutunganya inyama kuri ubu habura nibura 10% by’abakozi bakeneye ngo bakore neza.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, aheruka kwamagana abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari ‘umugisha ku bimukira’ koherezwa mu rw’imisozi igihumbi.

Braverman unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, kuva kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije ibiganiro ku masezerano ari hagati y’ibihugu byombi mu gufasha impunzi.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Braverman yongeye kwamagana abanenga aya masezerano, avuga ko ari ‘abirasi babaswe n’ibitekerezo by’ukunenga kudafite ishingiro’.

Yasubizaga Minisitiri wungirije w’ubutegetsi bw’igihugu, Yvette Cooper, wavuze ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ’idakoreka, itarimo ubunyamwuga kandi irimo ubugome’.

Uyu mugore yanavuze ko yakozwe mu kwihunza inshingano yo kunanirwa ikibazo cy’abimukira kandi amafaranga azahabwa u Rwanda adakurikije amategeko kandi ari umurengera.

Braverman yasubije Cooper na bagenzi be bo mu ishyaka ry’abakozi [Labour], badakozwa iyi gahunda ko ari ubwirasi budafite ishingiro.

Ati “Abo mu ishyaka ry’abakozi bavuga ku kintu batabanje gutekereza kandi bakabikora mu buryo bubogama. Ni ubwirasi buteye isoni no kunenga kudafite ishingiro kugamije gusenya ubufatanye bwacu”.

Yavuze ko nyuma yo gusura u Rwanda yasanze bizaba ari ‘umugisha ku bimukira kubohereza muri iki gihugu’

Ati “Nahuye n’impunzi zo mu bihugu byinshi zishima cyane ubufasha u Rwanda rwazihaye. Amahirwe yo kwiga, umutekano, aho kuba n’ibindi biha aba bantu b’abanyantege nkeya icyizere cy’ahazaza heza”.

Umwaka ushize nibwo indege ya mbere irimo abimukira yagombaga kugera i Kigali ariko iki cyemezo gitambamirwa n’Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu i Burayi.

The Sun yanditse ko Braverman yahishuye ko abayobozi b’u Bwongereza bari mu biganiro by’ibanga n’uru rukiko kandi biri kugenda neza. Ibi ngo bizakuraho inzitizi ikomeye yatumye indege idahaguruka ngo yerekeze i Kigali.

Ati “Guverinoma yakuyeho igihu cyagaragajwe n’urukiko ari nacyo cyatumye indege idahaguruka”.

Mu kwezi gutaha nibwo hazafatwa icyemezo cy’urukiko ku kohereza abimukira mu Rwanda.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiri gufata intera ariko ko aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

Ati “Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugire uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by’abimukira ku Isi.’’

“Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw’abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y’iterambere ku bantu.”

Kuri iki Cyumweru kandi Minisitiri Braverman yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.

Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy’amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro.

Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

Guverinoma y’u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z’ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu ko gushaka umuti w’iki kibazo cy’abimukira byihutirwa kandi bigomba gushyirwa mu bikomeye igihugu kigomba guheraho.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights