Nkuko tubikesha ikinyamakuru Paris Match cyo mu Bufaransa, aho umwarimukazi witwa Alexandria Vera yongeye kugezwa mucyumba cy’urukiko akurikranweho guhohotera umwana yigishaga ufite imyaka 13 gusa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Uyu Alexandria ufite imyaka 24, yahamwe n’icyaha cyo kuba yarakundanye n’umunyeshuri yigishaga noneho agahomamunwa kaba ko uyu munyeshuri yateye mwarimu we inda ubu ikaba imaze kuba imvutsi.
Icyatangaje abari mu rukiko ngo uyu mwarimu yavuze ko urukundo rwabo rufite amateka maremare yatumye atwita.
Kuri uyu wagatatu rero muri leta ya Texas muri Amerika, Vera yemeye ko yakundanye n’uwo mwana izina ritatangajwe anavuga ko mugihe bamaranye batasibaga gukora imibonano muzabitsina.
Abacamanza bahamijwe icyaha uyu mwarimukazi yarakurikiranweho cyo guhohotera umwana ukiri muto amukoresha imibonano mpuzabitsina akaba yarasabiwe igifungo cyo kuva kumyaka itanu kugera kuri makumyabiri n’itanu.
Iyi nkuru yamamye mu binyamakuru byo muri Amerika guhera mu kwezi kwa Kamena ubwo yaramaze gutabwa muri yombi n’igiporisi.
Ikindi ngo urukundo rwabo rwtangiye gukomera umwaka ushize 2015, ngo kandi umuryango uwo mwana avukamo nawo ushyigikiye urukundo rwabo uretse ko ubutabera bwo butabikozwa.
Mbere y’uko ubutabera buhaguruka ngo imiryango irengera abana yarahagurutse ikora ubuvugizi kuri uwo mwana Vera abonye bikomeye ashaka gukuramo iyo nda ntibyamukudira.
Ikindi gitangaje hari abandi bahagurutse barengera mwarimu ngo nibareke urukundo rwabo rukure ngo kuko nta kibazo gihari.