Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeNtegereje urupfu rwonyine ruzamvana muri aka kaga! Abarundi barabogoza kubera ibiri kubabaho...

Ntegereje urupfu rwonyine ruzamvana muri aka kaga! Abarundi barabogoza kubera ibiri kubabaho bitandukanye n’ibyo Ndayishimiye akunze gutangaza.

Abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko bugarijwe n’ubukene bukabije, bitandukanye n’ibyo Perezida Ndayishimiye amaze igihe atangaza nk’uko byatangajwe n’ijwi ry’Amerika. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru avuga ko abaturage bo mu Mujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu mu gihugu cy’u Burundi, bugarijwe n’ubukene ku kigero cyo hejuru, ndetse n’imishahara ihembwa abakozi ba leta ntikigira icyo ibamarira kubera ubukene buri muri icyo gihugu. 

Urugero rufatika rwafatiwe ku bintu bikenerwa buri munsi ahanini nk’ibiribwa, inzu zo kubamo n’ingendo, kuko amakuru avuga ko ibi byazamuriwe ibiciro ku ru gero rutarigera rubaho mu mateka y’u Burundi. 

Umwe mu benegihugu wahaye ijwi ry’Amerika ubuhamya, yavuze ko atuye ahitwa i Buterere, ariko iki gitangazamakuru cyirinda gutangaza amazina ye, atangaza ko iwe ubuzima bwanze bityo akaba ategereje urupfu rwonyine ruzamuvana muri ako kaga. 

Ubwo buhamya bukomeza buvuga ko iwe n’umuryango we bananiwe kandi ko ibyo byose bituruka ku kuba ibiciro bikomeza kuzamuka umunsi ku wundi kubera ubukene buri mu gihugu cy’u Burundi. 

Mu gihe ikinyamakuru cy’abarimu, cyitwa Lavoix de l’Enseignant, cyo cyatangaje ko “Na wa mushahara w’intica ntikize, bita serum ntawo bakibona, bityo ubuzima bukaba bukomeje kwanga.” 

Ni mugihe kandi abarimu bigisha muri kaminuza nkuru y’igihugu batangaje ko bo bashobora kuba bahagaritse akazi; bagasaba ko bazamurirwa imishahara ngo kuko iyo bahembwa itakigira icyo ibamarira n’imiryango yabo. 

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko inararibonye Kefa umwe mu bafatwa nk’incabwenge mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko nta kindi cyokorwa usibye leta yonyine yagira icyo ihindura kugira ngo ubukene buhagarare muri iki gihugu. 

Raporo ya bank y’isi iheruka gushyirwa hanze ivuga ko u Burundi buri mu bibazo bikomeye by’ubukene, ndetse n’ifaranga ry’icyo gihugu rikomeje guta agaciro. 

Ibi bitandukanye n’ibyo perezida Evariste Ndayishimiye akunze gutangaza ko igihugu cye ari paradizo, aho akunze no kumvikana avuga ko u Burundi bukize kuruta Amerika n’u Bushinwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights