Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeNtabwo yapfuye! Umwe mu basirikare bakuru ba M23 biheruka kuvugwa ko yishwe...

Ntabwo yapfuye! Umwe mu basirikare bakuru ba M23 biheruka kuvugwa ko yishwe na FARDC aracyari muzima. Amafoto + Video

Amakuru yizewe agera kuri Corridorreport.com ahamya ko umwe mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23 witwa Bahati Erasto byari byavuzwe ko yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba n’abacancuro akiri muzima. 

Kuri ubu Bahati Erasto ari mu kazi nkuko bigaragara mu mafoto na Video byakusanyijwe n’ikinyamakuru Corridorreport.com.

Umutwe wa M23 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari wagaragaje ko abasirikare bakuru babiri bawo bishwe tariki ya 16 Mutarama 2023, basize icyuho mu mubano wawo n’abaturage. 

Ku wa 17 Mutarama 2023, M23 yari yatangaje ko aba basirikare bishwe n’Ingabo za Leta ya RDC. Byabereye mu gitero cya ‘drone’ cyagabwe ku birindiro by’uyu mutwe muri Kitchanga, teritwari ya Masisi. 

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yari yatangaje ko kwicwa kw’aba basirikare ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. 

Major Ngoma yasobanuye ko abasirikare bakuru ba M23 bishwe babaga hafi y’abaturage, bakabaha ubufasha bakeneye, bakabahumuriza mu gihe cy’imirwano, agaragaza ko urupfu rwabo rwasize icyuho gikomeye muri uyu mutwe. 

Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Noneho abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” 

Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego yacu. Uku ni ukwishakira urupfu. Bakoze aho badakwiye gukora. Turiteguye nk’abasirikare b’abanyamwuga.” 

Ntabwo uyu mutwe wigeze utangaza amazina y’abishwe, gusa yavugaga ko abishwe ari Colonel Castro Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi n’umubano wa M23 n’abayishyigikiye na Colonel Erasto Bahati wari Umujyanama wa General Sultan Makenga byavugwaga ko yishwe n’ibikomere. 

Byavugwaga ko Colonel Erasto Bahati yakomerekeye muri iki gitero cya ‘drone’ cyagabwe muri Kitchanga. 

Nkuko byatangajwe na Manzi Willy ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, uyu Bahati Erasto atari ari ku rugamba ubwo FARDC yibwiraga ko yishe aba bakomando babiri, ko ahubwo yari ari kuganiriza abaturage bakomeje kwicwa n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba. 

M23 yubuye intwaro mu mpera za 2021. Gupfusha abayobozi mu ngabo zayo ni igihombo gikomeye mu gihe urugamba rwayo na Leta ya RDC rwitezweho guhindura isura, kuko Ingabo za SADC zamaze kurwinjiramo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights