Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomeAndi makuruNiwe wagombaga kugaburira abagenzi! Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 41 ukora...

Niwe wagombaga kugaburira abagenzi! Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 41 ukora mu ndege nyuma yo kuyibyiniramo nta kenda na kamwe yambaye

Polisi y’u Bwongereza yataye muri yombi umugabo w’imyaka 41 usanzwe akora muri sosiyete y’indege ya British Airways, nyuma yo gufatwa yambaye ubusa mu ndege, ari kubyinira mu bwiherero aho gukora akazi ke. 

Ibi byabaye mu rugendo rw’indege rw’amasaha 10 rwaturutse i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rugana ku Kibuga Mpuzamahanga cya Heathrow i Londres, mu Bwongereza. Uyu mugabo yari umwe mu bagize itsinda ry’abakozi bagombaga kugaburira abagenzi. 

Nk’uko amakuru y’imbere mu ndege abitangaza, abakozi bagenzi be batangiye kumushakisha ubwo igihe cyo kugabura cyageraga, bakamubura.  

Mu nkundura yo kumushaka mu ndege nini ya Airbus A380-800, izwiho kugira ibyiciro bibiri by’imyicarire, umwe mu bakozi yinjiye mu gice cya Business Class yumva urusaku rutunguranye ruvugira mu bwiherero. 

Igihe yafunguraga umuryango w’ubwiherero, yahise atungurwa no gusanga mugenzi we yambaye ubusa burundu, ari kubyina n’ubwuzu nk’uri mu gitaramo cy’injyana z’udukoryo. 

Abakozi bahise batabara, bamwambika imyambaro yihutirwa isanzwe igenerwa abagenzi bakeneye ubufasha, bamwicaza ahantu hamwe, bakomeza kumugenzura hafi kugira ngo atongera gukora ikindi gikorwa giteye isoni.  

Hari amakuru yemeza ko ashobora kuba yari yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. 

Ubwo indege yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow, Polisi yahise imwakira, imujyana kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma ry’ibanze. Nyuma y’aho, yakomereje muri kasho ya Polisi aho agikorwaho iperereza. 

Nubwo British Airways yirinze gutanga ibisobanuro birambuye kuri iyi myitwarire y’umukozi wayo, umuvugizi wayo yavuze ko “icyo kibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe,” anongeraho ko sosiyete ishyize imbere umutekano n’ubunyamwuga ku rwego rwo hejuru. 

Biteganyijwe ko uyu mukozi ashobora guhabwa ibihano bikomeye birimo no kwirukanwa ku kazi, kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje mu kazi, by’umwihariko aho yari ashinzwe gufasha abagenzi mu rugendo rw’ikirere. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe