Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru akomeje guteza impagarara mu muryango wa SADC, nyuma y’uko abasirikare bawugize, biganjemo abaturutse muri Tanzania, baburiwe irengero mu gihe bari mu mirwano ikomeye n’umutwe wa M23.
Iyi mirwano yabaye cyane cyane mu duce twa Kibati, Kirimanyoka n’ahandi mu Teritwari ya Nyiragongo, aho abasirikare b’aba Tanzania barwanishaga imbunda ziremereye zizwi nka BM-21 Grad, bita “Saba Saba”.
Bivugwa ko aba basirikare bari bagera ku 100, bamaze igihe baraburiwe irengero kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2025, ubwo M23 yafataga umuvuduko mu mirwano igana ku mujyi wa Goma.
Abasesenguzi bavuga ko ubwo abasirikare ba SADC babonaga ko gusubira i Goma bidashoboka, bamwe muri bo bashobora kuba barahungiye mu mashyamba cyangwa mu birunga, ariko amakuru yemeza ko hari n’ababa baraguye ku rugamba.
Si Abanya-Tanzania gusa baburiwe irengero, kuko hari n’abandi basirikare 43 bakomoka muri Afurika y’Epfo batakiri kumenyekana irengero ryabo.
Nubwo igisirikare cy’Afurika y’Epfo cyari cyemeye ko abasirikare 14 cyabohereje muri RDC baguye mu mirwano, amakuru mashya agaragaza ko uwo mubare ushobora kuba urenze cyane.
Bamwe mu bayobozi ba M23 basuye abasirikare ba Afurika y’Epfo bakambitse i Mubambiro muri Gashyantare, basaba uruhushya rwo gushakisha imibiri y’abo bivugwa ko baguye ku rugamba, bikaba byashimangiye icyizere cy’uko hari benshi baguye mu ntambara ariko imirambo yabo ikaba itarabashije gutoragurwa.
Ibi bibazo byatumye SADC ihagarika ubutumwa bwayo bwo kohereza ingabo muri Congo, icyemezo cyafashwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu kwezi gushize.
Ni mu gihe M23 nayo yari yasabye ko ingabo za SADC ziva i Goma vuba, izishinja kugira uruhare mu bitero ingabo za Leta zagabye ku mujyi ku itariki ya 11 Mata.
Uko ibintu bihagaze, ikibazo cy’abasirikare baburiwe irengero kiracyari ingorabahizi ku muryango wa SADC, bikaba biri no mu bibangamiye igikorwa cyo gucyura ingabo zawo mu mahoro.