Friday, June 20, 2025
Friday, June 20, 2025
spot_img
HomePolitikeImirwano hagati y’abasirikare n’abasivili nyuma y’inkuba yahitanye bagenzi babo benshi

Imirwano hagati y’abasirikare n’abasivili nyuma y’inkuba yahitanye bagenzi babo benshi

Mu minsi itatu ishize, umutekano wakomeje kuba muke mu mujyi wa Kota-Koli, uherereye mu ntera ya kilometero 90 uvuye i Gbadolite, umurwa mukuru w’Intara ya Nord-Ubangi.  

Ibi byaturutse ku gitero cyagabwe n’abasirikare boherejwe mu kigo cy’imyitozo giherereye muri uyu mujyi, bashakaga kwihorera ku baturage nyuma y’urupfu rw’abasirikare babiri bagenzi babo. 

Abo basirikare bombi bapfuye bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu isoko rya Kota-Koli, ku mugoroba wo ku wa Kabiri.  

Nubwo bajyanywe igitaraganya kwa muganga, ntibabashije kurokoka. Nyuma y’ibi, bagenzi babo bababajwe n’urupfu rwabo, bamwe bagira amakenga, bemeza ko bitatewe n’inkuba isanzwe ahubwo bashinja abaturage kugira uruhare muri urwo rupfu. 

Bitewe n’ayo makenga, abasirikare bafashe intwaro bagaba igitero ku isoko, bangiza amaduka n’ubucuruzi, bamwe batangira gusahura abandi barasa amasasu atagira ingano.  

Mu gihe abaturage bari mu bwoba, bamwe bagize ubushake bwo kwirwanaho.  

Umuturage wari witwaje imbunda ya calibre 12 yarashe umusirikare aramuhitana, bituma imvururu zirushaho gukara. Ijoro ryose ryo ku wa Kabiri, amasasu yakomeje kumvikana kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatatu. 

Ibitekerezo byatanzwe n’abaturage byagaragaje ko ikibazo cy’imibereho mibi y’abasirikare gishobora kuba intandaro yo kugirana amakimbirane n’abaturage, bigatuma ubuzima bwabo bwo guturana burushaho kuba bubi. 

Kuri uyu wa Kane, umwuka w’aya makimbirane watangiye gutuza nyuma y’uko umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo y’ingabo yayinjimo agerageza kuyahosha. Nubwo bimeze bityo, ibikorwa byose muri Kota-Koli biracyahagaze. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe