Muhire Kevin ukina hagati mu ikipe y’igihugu,Amavubi na Rayon Sports yavuze ko umutoza Frank Spittler agira igitsure cyinshi kandi kibafasha kubona intsinzi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Nyuma yo gutsinda Madagascar ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti,Muhire yabwiye abanyamakuru ko imitoreze ya Torsten Frank Spittler irangwa no kugira igitsure kiri hejuru bigatuma abakinnyi bakora neza ibyo yababwiye.
Abajijwe ku itandukaniro riri hagati ya Torsten Frank Spittler, ndetse na Carlos Alós Ferrer yasimbuye mu Mavubi,Muhire yagize ati: “Bose bari abatoza beza ariko bitandukaniye ku gitsure cya Torsten. Icye kiri hejuru cyane kandi ibintu bye byose bigendera kuri gahunda. Navuga ko tujya gukina afite ibyo yateguye kandi iyo utabikoze uko yabikubwiye ntazuyaza ahita agukuramo.”
“Iyo tubikoze kandi umusaruro uraboneka. Ni umutoza uzi icyo ashaka kandi icyo gitsure aduha buri gihe kiradufasha kugira ngo tubone intsinzi.”
Muhire yasoje avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kwikura mu mitwe ko iyi intsinzi ibonetse iba yabagwiririye ndetse bagomba no kubashyigikira hanze y’ikibuga n’inyuma yacyo kugira ngo umusaruro mwiza ukomeze kuboneka.
Mu Ukwakira 2023 ni bwo Umudage Torsten Frank Spittler yahawe kuba umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda akayitoza mu mikino irimo n’iyo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Frank amaze gukina imikino ine mu Ikipe y’Igihugu, yatsinzemo ibiri anganya indi ibiri mu gihe ataratsindwa n’umwe. Kuva yatangira akazi nta gitego kirinjira mu izamu ry’u Rwanda ndetse rumaze kwinjiza bine.