Miss Mulenge World yagombaga gutangira tariki ya 20 Ugushyingo 2023, yajemo impunduka zitunguranye nkuko byatangajwe n’abategura iri rushanwa.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023; ni bwo abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Mulenge World rigiye kubera i Nairobi muri Kenya ku nshuro ya Kabiri; batangaje ko habayemo impinduka ku itariki iri rushanwa rizatangiriraho.
Nkuko itangazo ribivuga, ubuyobozi bwa Miss Mulenge World buvuga ko izi mpinduka zabayeho kubera impamvu z’abamwe mu bakobwa biyamamaje ariko ubu bakaba ari mubizamini bya leta.
Abategura iri rushanwa rero nyuma yo kugenzura neza ubu busabe, bahisemo kwimura amatariki y’irushanwa n’ubwo nayo ataratangazwa neza; ariko byose bigamije kutagira umukobwa n’umwe uzacikanwa naya mahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Mulenge World.
Tubibutse ko iri rushanwa rya Miss Mulenge World 2023 ryari riteganyijwe gutangira tariki ya 20 Ugushyingo 2023 maze rikasozwa mu mpera z’ukwezi k’ukuboza uyu mwaka.
Turakomeza tubakurikiranire neza iby’amatariki azakurikiraho………
Well done this is a professional website much appreciated
Ubundi nanjye rwose nkunda ukuntu ababanyamakuru inkuru zabo ziba ziteguye. Murakoze cyane Miss mulenge turayitegereje