Miss Mulenge World yagombaga gutangira tariki ya 20 Ugushyingo 2023, yajemo impunduka zitunguranye nkuko byatangajwe n’abategura iri rushanwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023; ni bwo abashinzwe gutegura irushanwa rya Miss Mulenge World rigiye kubera i Nairobi muri Kenya ku nshuro ya Kabiri; batangaje ko habayemo impinduka ku itariki iri rushanwa rizatangiriraho.
Nkuko itangazo ribivuga, ubuyobozi bwa Miss Mulenge World buvuga ko izi mpinduka zabayeho kubera impamvu z’abamwe mu bakobwa biyamamaje ariko ubu bakaba ari mubizamini bya leta.
Abategura iri rushanwa rero nyuma yo kugenzura neza ubu busabe, bahisemo kwimura amatariki y’irushanwa n’ubwo nayo ataratangazwa neza; ariko byose bigamije kutagira umukobwa n’umwe uzacikanwa naya mahirwe yo guhatanira ikamba rya Miss Mulenge World.
Tubibutse ko iri rushanwa rya Miss Mulenge World 2023 ryari riteganyijwe gutangira tariki ya 20 Ugushyingo 2023 maze rikasozwa mu mpera z’ukwezi k’ukuboza uyu mwaka.
Turakomeza tubakurikiranire neza iby’amatariki azakurikiraho………