Ku wa 24 Mata 2025, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yagaragaye mu kiganiro kuri Kigali Active Media, asobanura ku bivugwa ko ari mu bakinnyi bashobora kwirukanwa na Rayon Sports ubwo shampiyona izaba irangiye.
Mu gusubiza, Muhire yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku hazaza he, ariko yongeraho ko kuguma mu ikipe byaba ari byiza.
Yagize ati: “Ni ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata ibyemezo. Kugumamo byaba ari byiza, ariko nindekurwa nzajya ahandi.”
“Icy’ingenzi ni uko ibyo nari niteguye gukora ndimo kubikora. N’iyo bategura kundekura, ntabwo byambuza gukomeza gahunda zanjye.”
Yanagarutse ku mukino wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro bakinnyemo na Mukura Victory Sports, avuga ko nubwo iyi kipe yabagoye, biteguye kuyisezerera mu mukino wo kwishyura.
Muhire Kevin ati: “Mukura yaduhaye urugamba rukomeye, ariko turashaka kuyisezerera uko byagenda kose. Twakuye ‘result’ nziza i Huye, ubu turimo kwitegura ku kigero cya 1000% kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma.”
Muhire kandi yavuze ku bivugwa ko mugenzi we Nsabimana Aimable yaba yarafatiwe ibihano, avuga ko ahubwo arwaye kandi ari mu maboko y’abaganga ba Rayon Sports.
Ibi byose bibaye mu gihe Rayon Sports isigaje imikino itandatu ya shampiyona, ndetse n’umukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro izahuramo na Mukura VS. Kugeza ubu, iyi kipe ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 50.