Umunyamideli akaba n’umushabitsi w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe, yagaragaje impungenge aterwa n’imvugo zisesereza ababyeyi zikomeje gukwirakwira cyane cyane mu rubyiruko.
Yabwiye abakiri bato ko gutuka umubyeyi, cyane cyane umubyeyi w’umugore, ari ibintu bidakwiye na gato.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’amashusho, Kate yagaragaje agahinda atewe no kubona bamwe mu rubyiruko bifatira ababyeyi nk’inkomoko y’ibitutsi.
Yagize ati: “Ni nde wababwiye ko gutuka umuntu kuri mama we ari byo bimubabaza cyane? Iyo mvugo yararangiye rwose, muyireke.”
Kate yasabye urubyiruko kwirinda gukoresha ababyeyi mu mvugo zitukisha, abasaba ko niba hari abo bikigora kureka gutukana, nibura bashaka amagambo atagaragaramo ababyeyi.
Yongeyeho ati: “Ntabwo bigikwiye, si n’ibyo gusetsa. Ababyeyi bacu bakoze byinshi, banyuze mu buzima bugoye, bagomba icyubahiro.”
“Birababaje kubona urubyiruko rumaze kubigira akamenyero, rutagitinya na gake. Mureke biriya bintu.”
Uyu munyamideli ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ababyeyi bakwiye guhabwa umwanya wo kuruhuka, aho kuba urwitwazo rwo gusuzugurwa mu mvugo z’urubyiruko.
Yashoje agira ati: “Mubahe amahoro rwose. Ababyeyi ntacyo babatwaye. Kandi n’iyo waba ufite icyo upfa n’abawe, si impamvu yo kubatuka.”
“Ibyo bintu birarenze, binateye isoni. Ikibabaje kurushaho ni uko hari ababibona ntihagire n’uvuga ijambo.”