Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomeAndi makuruMusanze: Urupfu rw’Umwana w’imyaka itatu witabye Imana azize impanuka yabereye iwabo mu...

Musanze: Urupfu rw’Umwana w’imyaka itatu witabye Imana azize impanuka yabereye iwabo mu rugo rwashenguye imitima ya benshi

Umwana w’imyaka itatu wo mu mudugudu wa Nyamugali, akagari ka Gasakuza, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, yitabye Imana aguye mu bwiherero mu masaha y’ijoro ubwo yajyagayo yituma, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. 

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’ijoro, ubwo umwana yari avuye mu nzu asaba uruhushya rwo kujya mu bwiherero, maze ababyeyi be bamuha telefone ngo ayimurikishe kuko bwari bwije cyane. 

Nyuma y’iminota myinshi atagarutse, ababyeyi be bagize impungenge, bajya kureba uko bimeze, basanga umwana yaguye mu mwobo w’ubwiherero. Umubiri we wabonetse ureremba hejuru y’imyanda, bigaragara ko yari amaze igihe yapfuye. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, yemeje aya makuru, avuga ko byabaye impanuka ibabaje, anakebura ababyeyi bose. 

Ati: “Ni ibyago bikomeye ku muryango ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange. Turakangurira ababyeyi bose kujya bita ku mutekano w’ahantu abana bajya, cyane cyane mu masaha y’ijoro. ubwiherero bugomba kuba bufite uburinzi bukwiye, ndetse bwubatswe ku buryo bwizewe.” 

Abaturage bavuga ko ubwiherero uwo mwana yaguyemo bwari bushaje, butarafatiwe ingamba zo gusanwa cyangwa kurindwa, ibintu bamwe bavuga ko bikunze kwirengagizwa mu bice by’icyaro, aho ubwiherero bwubakwa mu buryo bworoshye kandi bukaba intandaro y’impanuka. 

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangaje ko bugiye kongera ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage akamaro ko kugira ubwiherero bwizewe, cyane cyane ku bagize imiryango ifite abana bato. 

Nyuma y’iyi mpanuka, abaturanyi bifatanyije n’umuryango wahuye n’ibyago mu bikorwa byo gushyingura no guhumuriza abasigaye. 

Iyi mpanuka yongeye kwerekana ko umutekano w’abana ukwiye gushyirwa imbere mu muryango nyarwanda, cyane cyane ahakiri ibibazo by’ibikorwaremezo n’ubumenyi buke ku bijyanye n’imyubakire y’ubwiherero. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights