Mu karere ka Musanze umurenge wa Gacaca akagari ka Gasakuza umudugudu wa Nyamugali umwana w’imyaka itatu yaguye mu bwiherero atabarwa yamaze gushiramo umwuka.
Ku wa 11 ukwakira 2023 mu masaha ya saa tayu z’ijoro, uyu mwana yabwiye ababyeyi be ko ashaka kujya mu bwiherero hanyuma bamuha telefone yo kumurikisha dore ko bwari bwije cyane.
Uyu mwana yatinze kuva mu bwiherero hanyuma ababyeyi be bajya kureba icyabaye kuri uyu mwana basanga yaguye mu bwiherero umubiri we ureremba hejuru ku mwanda.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mwana yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca ndetse anakebura abandi babyeyi kutagira uburangare.