Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu baratabariza umubyeyi witwa Elizabeth Nikuze ufite n’abana bagiye kumara imyaka 13 barara hanze bakifuza ko leta yamutabara ikamufasha.
Nkuko abaturage Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo dukesha iyi nkuru , ubwo yageraga mu murenge wa Musanze aho yasanze uyu mubyeyi yigunze mu kintu gisa n’inzu maze atubwira ko yaje kuhatuzwa n’ubuyobozi.
Ni umubyeyi n’abana be batujwe n’ubuyobozi mu batuye mu mudugudu wa Bihinga, bavanywe muri Nyakatsi, ariko bashyirwa mu kidatandukanye na nyakatsi.
Uyu mubyeyi akomeje kugira impungenge ko ibisimba bizaza kumurya we n’abana dore ko ngo umugabo babyaranye yamutaye akigira mu gihugu cya Uganda.
Nikuze Elizabeth yagize ati: “Turara hano mudusanze, hano ni leta yari yahanzanye inkuye muri nyakatsi kuko babonaga ntishoboye, iyo imvura iguye iratunyagira imibereho ntayo, ubuyobozi buzi neza iki kibazo ahubwo bajya bambwira ngo barayinyubakiye ndayisenya kandi ntabwo aribyo, ndifuza ko banyubakira nkabona aho bana bajya bakinga umusaya.”
Asobanura ko ubuyobozi bwagabanyije abo bwishyurira mituweli bamushyira muri VUP kugira ngo abone uko ayiyishyurira ariko birengagije aho ubuzima bwe n’abana burara.
Yakomeje agira ati: “Nkora muri VUP, nkajya guca inshuro kugira ngo abana banjye bakunde babeho ariko namwe murebye ubu buzima turimo buratugoye. Iyo ntagiye gushakisha turaburara cyangaa abaturanyi bagasagurira aba bana tukabaho gutyo.”
Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu muryango bameza ko imibereho ye imeze nabi cyane ko ngo iyo imvura iguye baba basengera abo bana kubera umuyaga ndetse n’inyamaswa zabasanga muri iki kintu gisa n’inzu zikabarya.
Iradukunda Jacqueline, ni umuturanyi wa Nikuze yagize ati: “Ubuzima babayemo ni bubi cyane, iyo imvura iguye baranyagirwa, umuyaga ukarara ubica, leta ikwiye kumufasha kuko dufite impungenge ko imbwa zizaza kubarya. Abayobozi baraza bagafotora tukagira ngo hari icyo bagiye kumufasha ariko tugaheba, mudukorere ubuvugizi byibuze barebe aho bamuhengeka, abayeho nabi cyane.”
Undi muturanyi we yagize ati: “Biraduhangayikishije tujya tugira ngo imbwa zizamuriramo, imvura yagwa ikamunyagira bakarara bahagaze, duheruka tumutangira amakuru bikarangira gutyo, ahubwo bamwubakiye ubwiherero bwiza kandi aba mu nzu itagira cumi na kabiri, no kurya hari igihe abana aritwe tubagaburira iyo yabuze icyo kubagaburira.”
Twifuje kuvugisha Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Bwana Edouard Twagirimana yavuze ko bazamusura bakareba uko amerewe.
Yagize ati: “Ngira ngo hariya urahazi ni amakoro nta taka ryo guhoma rihaba, ariko ntabwo nakubwira ko buri muturage wese azubakirwa, ntabwo muzi ngo mvuge kuri case ye by’umwihariko, ariko umuntu yazamusura akareba uko amerewe.”