Abanyerondo bafashe umusore bakekaga ko ari umujura baramukubita ubundi bamunyuza mu muhanda hagati imodoka iramugonga ahita apfa.
Ni impanuka yabereye kumuhanda Kigali -Musanze Rubavu , akagari ka gisesero , umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze aho bita ku ijana 1 ,Mbarimo mbazi Roland w’imyaka 21 y’amavuko wakekwaga ko yibye , nkuko abaturage babonye iyo mpanuka babidutangarije .
uyu Mbarimo mbazi Roland akaba yakekwagaho ibikorwa by’ubujura n’urugomo , abashinzwe irondo bamwambitse amapingo maze bagenda bamukubita harimo n’ushinzwe umutekano mu umudugudu wa gahanga witwa Ntirenganya , bose bashorera nyakwigendera bamujyanye kubiro by’umurenge wa Busogo bagenda bamukubita bikomeye maze nyakwigendera agira isereri agwa mu muhanda akubitana n’imodoka ihita imugonga .
Twashatse kumenya amakuru niba abashinzwe irondo bafite m’ uburenganzira bwabo kwambika umuntu amapingo cyangwa banemerewe kuyatunga gusa umuyobozi w’umurenge twamubuze kuri telefone ngo abidusobanurire.