Thursday, April 3, 2025
Thursday, April 3, 2025
spot_img
HomeImikinoMunyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji basohowe mu Itsinda rya WhatsApp ryo...

Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji basohowe mu Itsinda rya WhatsApp ryo gufasha Rayon Sports nyuma y’ibyo barikoreyemo

Nyuma y’imikino ya shampiyona, inkundura y’amagambo hagati ya Munyakazi Sadate na Kanyabugabo Mohamed Hadji yateje impaka ndende mu bakunzi ba Rayon Sports, byanatumye aba bombi basohorwa mu itsinda rya WhatsApp ry’abafana bashyigikira iyi kipe mu buryo bwihariye. 

Iki kibazo cyafashe intera nyuma y’ubutumwa Munyakazi Sadate yanditse ku rubuga rwa X nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Mukura VS.  

Mu magambo ye, Sadate yagaragaje ko umwaka utaha azashora amafaranga muri Rayon Sports kugira ngo iyi kipe ibe iye, ibintu byateye impaka ndende mu bafana. Bamwe bashyigikiye igitekerezo cye, mu gihe abandi bagaragaje ko batemeranya n’uburyo yabivuze. 

Nyuma y’aya magambo, Kanyabugabo Mohamed Hadji yahise asubiza Munyakazi Sadate muri group ya WhatsApp y’abafana ba Rayon Sports bagira uruhare mu gutera inkunga ikipe.  

Kanyabugabo yamwibukije ko niba afite ubushake bwo gushora amafaranga mu mupira w’amaguru, yakagombye kuyashora muri Kinazi FC aho kuyashyira muri Rayon Sports. 

Iyi mvugo ntiyakiriwe neza na Munyakazi Sadate, maze amusubiza amwibutsa ko nk’umusilamu w’ukuri atagakwiye kuvuga amagambo nk’ayo.  

Ibi byakuruye impaka ndende hagati y’aba bombi, aho umwe yashyigikirwaga n’abafana bemeza ko Rayon Sports ikwiye kugira ubuyobozi butajegajega, mu gihe abandi bumvaga ko gushora amafaranga mu ikipe ari ikintu cyiza cyafasha iterambere ryayo. 

Ubwumvikane bwaranze aba bombi bwageze aho abayobozi b’iyo group bafata umwanzuro wo kubasohoramo bombi, banabasaba kwitaba Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, kugira ngo iki kibazo gikemuke.  

Nyamara, mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Munyakazi Sadate yagaragaje ko atiteguye kwitaba Perezida Thaddée, asobanura ko ikibazo cye na Kanyabugabo Mohamed Hadji atari ikibazo kireba ubuyobozi bwa Rayon Sports. 

Sadate yavuze ko iki ari ikibazo bwite cyabo bombi bagomba gukemura hagati yabo, aho kubigira ikibazo cy’ikipe.  

Ibi byongeye gutuma abafana bazamura impaka ku miterere y’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bamwe bibaza niba ubuyobozi bw’ikipe bugomba kwinjira mu makimbirane y’abantu ku giti cyabo, cyangwa niba bwagakwiye gushyira imbere inyungu rusange z’ikipe. 

Iyi nkundura y’amagambo yongeye kugaragaza uburyo impaka zijyanye n’imiyoborere y’amakipe zikomeje gukomera mu mupira w’amaguru mu Rwanda.  

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba aba bombi bazongera kwakirwa mu itsinda ry’abafana cyangwa niba hari indi myanzuro izafatwa kugira ngo ibi bibazo bidakomeza kugira ingaruka ku bwunityi bw’abakunzi ba Rayon Sports. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights