Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeMinisitiri Dr Vincent Biruta na Perezida Tshisekedi bahuriye muri Turukiya

Minisitiri Dr Vincent Biruta na Perezida Tshisekedi bahuriye muri Turukiya

Mu gihugu cya Turukiya hatangiye inama y’Abakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi bakuru, yiga ku bibazo by’isi no kubishakira ibisubizo mu mahoro.

Iyi nama ibera ahitwa Antalya muri Turukiya, u Rwanda rwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya Hakan Fidan, ndetse bombi basinya amasezerano y’ibihugu byombi agamije imikoranire mu bijyanye n’ubuzima n’ubumenyi mu by’ubuvuzi.

Minisitiri Biruta ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Iyi nama ihuza Abakuru b’Ibihugu, ba Minisitiri n’abandi banyacyubahiro, yiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi, hakanarebwa uko bikemuka mu nzira za dipolomasi.

Soma iyi nkuru nayo: Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yahinduye umuvuno kugira ngo abasirikare be bemere kujya kurwanya M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ihagarariwe na Perezida Antoine Félix Tshisekedi, wageze muri Turukiya kuri uyu wa Gatanu.

Biteganyijwe ko Tshisekedi azagirana ibiganiro na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan. Turukiya ni igihugu kibanye neza n’u Rwanda bikaba bifitanye ubufatanye mu bucuruzi no mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo.

Indi nkuru wasoma: 

Umutwe witwaje Intwaro wagabye igitero gikomeye cyane ku kigo cya gisirikare abasirikare bagera kuri 32 bahasiga ubuzima abandi benshi cyane barakomereka

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights