Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Ndayishimiye yiyemeje kongeza umushahara abasirikare babo kugira ngo abanze kurwana na M23 bisubireho berekeze ku rugamba muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi bivuzwe nyuma yuko n’umugaba w’ingabo w’ingabo z’u Burundi amaze iminsi i Goma aho yagiye guhurira na bagenzi be bafite ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri gahunda yo guhangana na m23.
Abasirikare barenga 240 b’u Burundi barafunzwe bazira kwanga kujya ku rugamba rwo guhangana na M23 gusa ngo hari benshi cyane biyemeje ko batazajyayo ariyo mpamvu leta ishaka kubongerera amafaranga ngo irebe ko bisubiraho.
Havuzwe ko M23 yarashe cyane ingabo z’u Burundi, inafata benshi mpiri ariko igisirikare cy’u Burundi ntacyo kirakora ngo kigombore abafashwe mpiri.
M23 yagaragaje kenshi abasirikare b’u Burundi yafashe gusa ngo ntabwo Guverinoma ya kiriya gihugu yigeze yemera kujya mu biganiro n’Intare za Sarambwe ngo zibafungure.
Perezida Ndayishimiye ashinjwa ko atigeze acibwa intege nuko hari abasirikare be bari mu maboko ya M23, ahubwo we akomeza kohereza abandi ku rugamba.
Benshi mu basirikare b’u Burundi banze kujya ku rugamba kubera ko babona nta shingiro rufite, ndetse ngo hari abibaza uko bizabagendekera nibafatwa kuko ngo leta yabo nta bushake igaragaza mu kubafunguza.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, General Prime Niyongabo yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aje gusura ingabo z’abarundi no kubatera akanyabugabo.