Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeM23 yigishije isomo FARDC n’abambari bayo ku mirongo y’imbere, yigarurira utundi duce...

M23 yigishije isomo FARDC n’abambari bayo ku mirongo y’imbere, yigarurira utundi duce tubiri twegereye Kivu y’Amajyepfo

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko M23 yafashe uduce twa Bitonga na Kalungu. 

Ni nyuma y’Imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo yabaye kuva mu gitondo cyo ku munsi w’ejo wa Gatandatu, itariki 4 Gicurasi  muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, mu birometero 15 uvuye Bweremana, muri Teritwari ya Masisi. 

Mbere yo gufata ibyo bice, imirwano yasatiraga Bweremana, mu gihe abaturage ba Bitonga, Bishange, Kashenda na Bweremana bari mu gihirahiro batinya gusubiza kwa M23 ibisasu FARDC yayiteragaho n’imbunda ziri i Minova. 

Abaturage ngo bahungiraga mu midugudu itandukanye muri Kalehe, cyangwa muri centre ya Minova, aho abaturage baho nabo bari mu cyoba kubera intwaro ziremereye ziri kurasira hafi yabo, ndetse ingabo za Leta zikaba zikomeje kurashisha buhumyi izi ntwaro ibisasu byinshi bikagwa mu baturage ari nako bibambura ubuzima. 

Agace ka Bitonga M23 yigaruriye kuri uyu wa Gatandatu, kareba imijyi ya Minova muri Kivu y’Amajyepfo na Bweremana muri Masisi.  

Kwegera imbere kw’intare za Sarambwe muri kariya gace bizabafasha kwihuta berekeza Kalungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. 

Bitonga yongewe ku rutonde rw’ahantu M23 imaze kwigarurira, harimo Ngungu, Bugeri, Kibabi, Murambi, Gasake, Ruzirantaka, Rwangara, Rubaya yafashe kuwa Gatanu n’ahandi. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights