Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeM23 yarahiriye gufata Kinshasa vuba, nyuma yuko FARDC ibeshye ko yisubije uduce...

M23 yarahiriye gufata Kinshasa vuba, nyuma yuko FARDC ibeshye ko yisubije uduce twinshi mu tugenzurwa n’Intare za Sarambwe.

M23 yarahiriye gushyira akadomo ka nyuma ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ifite gahunda yo gufata Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, Kinshasa, mu gihe cya vuba, ariko Igisirikare cya FARDC cyo kikabeshya ko kiri kwisubiza uduce twinshi cyari cyarambuwe n’Intare za Sarambwe (M23) 

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kimaze iminsi kigaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, cyifashishije imbunda ziremereye, ibifaru ndetse n’indege z’indwanyi za Sukhoi-25 cyaguze mu Burusiya. Ni na ko gitangaza ko cyashoboye kwigarurira bimwe muri ibyo bice. 

Nyuma y’aho tariki ya 16 Gicurasi 2024 Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, atangarije mu nama y’abaminisitiri ko FARDC yigaruriye Vitshumbi na Kibirizi, Umuvugizi w’izi ngabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko tariki ya 22 Gicurasi nawe yatangaje ko bafashe na Bweru, Bihambwe, Mema, Kaniro, Kavumu, Kasake, Kashovu na Bitonga. 

Nyuma y’imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Radio Okapi izwiho kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko FARDC yafashe imisozi y’ingenzi ya Numba, Kiluku n’agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Albert. 

Ku rundi ruhande, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, Colonel Nsabimana ushinzwe Igenamigambi muri M23,  yasuye abatuye mu gace ka Kinigi muri Teritwari ya Masisi, abagaragariza impamvu zatumye Intare za Sarambwe zegura intwaro zirimo ubuyobozi bubi bukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Yabwiye abaturage ati “Iriya ngoma mbi ya Félix Tshisekedi ntabwo turayihereza igihe. Tugiye kubashushubikana kugera i Kinshasa, tubakureho.”  

“Amafaranga yo kubaka imihanda, ayo kubaka ibitaro ni yo bari kugura intwaro ziremereye cyane. Bakagura drones, Sukhoi, ibikoresho bihambaye, binahenze ariko barakora ubusa. Iyo aba yaguraga n’izindi, tukazimarira rimwe.” 

Uyu musirikare yakomeje ati “Ntabwo wafata abajenosideri bakoze Jenoside iwabo mu Rwanda, [ngo] ubahe imbunda, hanyuma wizere gutsinda.”  

“Nabonye aho barasa inka, zikagera aho zipfukama, inka ikarira. Ni bwo nabona inka iri gusaba imbabazi, narabibonye. Abo bantu ni abo kubana na bo? Murumva iyo politiki?” 

Icyakora nubwo igisirikare cya FARDC cyigamba kwigarurira ibice byinshi, abaturage bari mu bice FARDC ivuga ko yigaruriye nibo bafata iya mbere mu kuyibeshyuza, nk’uko byagenze Kibirizi na Vitshumbi aho abaturage bavuze ko nta ngabo za FARDC ziri mu duce batuyemo. 

Ni mu gihe kandi umwe mu basirikare ba M23 uri muri biriya bice FARDC ivuga ko yigaruriye, yabwiye Corridorreport.com ko igisirikare cya FARDC cyabeshye kuko nta na sentimetero imwe cyigeze gifata. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights