Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeM23 yagize icyo ivuga kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’iri...

M23 yagize icyo ivuga kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’iri gukorwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2024, Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yibukije amahanga ko kutubahiriza amasezerano kwayo biri mu byatumye Genocide mu Rwanda iba ko kandi no muri Congo iri gukorwa. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Yabitangarije mu butumwa yashize hanze butangira buvuga ko genocide ‘itazongera kubaho ukundi’, avuga ko ibi bitari amagambo gusa ahubwo ko byari isezerano ryatanzwe nyuma ya genocide yakorewe Abayahudi ndetse na nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Ubutumwa bwa Kanyuka buvuga ko n’ubwo iyi ndahiro ikomeye amateka yagiye yisubiramo mu buryo butandukanye, ariko ko hakenewe ko ishyirwa mu bikorwa ndetse hagafatwa n’izindi ngamba zikomeye kandi zifatika. 

Iyo dutekekereza kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko kuba amahanga atarubahirije aya masezerano, bikaba byaragize ingaruka mbi mu mateka y’isi. 

Kanyuka akomeza avuga ko umuryango mpuzamahanga n’ubu wacecetse mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi ndetse n’ubu ukaba ugikomeje guceceka kandi FDLR (Abakoze genocide y’Abatutsi mu Rwanda) n’ihuriro ry’Ingabo za FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, bari gukora Genocide no kuyigisha mu batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. 

Ubu tumwa bwa Lawrence Kanyuka bukomeza buvuga ko bagikomeje kwibutsa amahanga ko abakoze genocide y’Abatutsi mu Rwanda bifatanije n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi mu kwica abasivile b’Abatutsi, kubasenyera no gucengeza ingengabitekerezo ya genocide ndetse ko kugeza ubu bamaze gutoza Abanye-Congo kurya abandi. 

Kanyuka yavuze kandi ko imvugo ivuga ngo genocide ntizongera ukundi (Never again) ikwiye guhabwa agaciro ndetse igaharanirwa. 

Ubutumwa bwa Kanyuka busoza buvuga ko ubufatanye bwa FDLR na Perezida Félix Tshisekedi amahanga agomba kubukurikiranira hafi kandi akabaryoza ibyaha bakora birimo kwica, gufata abagore ku ngufu no gukora n’andi mabi ashingiye ku kwigisha urwango ku Banye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda. 

Yagize ati: “Guceceka kw’amahanga ntiguhishira abakoze genocide gusa, kuko binatesha agaciro imbaraga zo kwimakaza amahoro, umutekano n’ubwiyunge mu karere k’ibiyaga bigari.”  

“Umuryango mpuzamahanga ukwiye gufata ingamba zihamye bagafatira ibihano Tshisekedi na FDLR, ndetse na MONUSCO kubera ko ishyigikira ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights