Mu nkuru igaragara k’urubuga rw’Umuryango Human Rights Watch ivuga ko uyu muryango wasabye Leta ya Congo kuburanisha abakekwaho guhitana Lt. Patrick Gisore Kabogo, umusirikare w’icyo gihugu uherutse kwicishwa amabuye no gutwikwa ashinjwa kuba Umututsi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Gisore wari ufite imyaka 42 yishwe n’agatsiko k’abaturage bamutangiriye mu mujyi wa Goma tariki 9 Ugushyingo, bamushinja gukorana na M23 kuko ngo asa n’abayigize.
Yari umusirikare wa Congo wari uvuye mu kazi, akaba akomoka muri Kivu y’Amajyepfo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Inzobere ku bibazo bya Congo muri Human Rights Watch, Thomas Fessy yavuze ko urupfu rwa Gisore rushingiye ku ivangura kandi ko Leta ya Congo igomba kugira icyo ikora igahana ababifitemo uruhare.
Yagize ati “Guverinoma ya Congo yamaganye ubwo bwicanyi inatangiza iperereza ariko igomba gufata ingamba z’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bukomeye kwiyongera mu gihugu.”
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Gisore ahagaze, yuzuye amaraso ku isura. Hari undi musirikare wa Leta ugerageza gukanga agatsiko k’insoresore zamugiriraga nabi ariko bakarushaho gusakuza bavuga ngo ‘Tugiye kumutwika.”
Mu yandi mashusho, Gisore agaragara aryamye hasi, insoresore ziri kumutera amabuye. Hari umusore umwe uza akamukubita urushyi.
Umwe mu bo mu muryango wa Gisore yavuze ko yahageze bamuteye amabuye yuzuye amaraso, bamushyize amapine ku ijosi no ku maguru, byumvikana ko bashakaga kumutwika.
Ati “Nateye induru mvuga ko atari umwe mu bagize M23 ariko nta n’umwe washakaga kunyumva, ahubwo barampindukiranye. Byabaye ngombwa ko nurira moto ndahunga kuko nanjye bashakaga kunyica.”
Human Rights Watch ivuga ko hari umusirikare wa Leta n’abasivile bane batawe muri yombi, icyakora ibyumweru bibaye bitatu nta makuru mashya y’ibyavuye mu iperereza arajya hanze.
Uyu muryango uvuga ko guhera umwaka ushize, Guverinoma ya Congo nayo yagiye ita muri yombi abatutsi benshi bashinjwa gukorana na M23, hashingiwe ku isura yabo gusa. Abenshi ngo baracyafungiye i Goma, Kinshasa na Bukavu.
Human Rights Watch yasabye ko abo bantu bafungurwa byihuse kuko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite.
Gisore wishwe atewe amabuye, yinjie mu gisirikare cya Congo mu 1997. Yarashwe ukuboko arwanya M23 mu mwaka wa 2012, kuva ubwo yabaga mu gisirikare atemerewe kujya ku rugamba.
Indi nkuru wasoma
RDC: Uko byagenze kugirango M23 yivugane umwe mu bayobozi ba FDLR Col Ruhinda