Amakuru ahari avuga ko uyu mukobwa Alicia Aylies yageze ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Kanama 2023. Aho yitabiriye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 20 mu birori biteganyijwe kubera mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023.
Uyu mukobwa uretse kuba yarabaye Miss France mu 2017, asanzwe ari umunyamideli ubivanga no gukora umuziki aho yakoze indirimbo nka Mojo yasohotse mu mpera za 2021.
Alicia Aylies wavutse mu 1998, yatangiye kuvugwaho gukundana na rutahizamu w’ikipe ya PSG ndetse n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé mu 2018 ubwo iki gihugu cyegukanaga igikombe cy’Isi.