Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeKu ruhande rwa AFC/M23, ibintu byafashe isura nshya: Hamenyekanye ikizakurikira ubwo Joseph...

Ku ruhande rwa AFC/M23, ibintu byafashe isura nshya: Hamenyekanye ikizakurikira ubwo Joseph Kabila azaba amaze kuyiyungaho.

Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamenyekanye amakuru y’impinduka zikomeye zishobora guhungabanya ubutegetsi buriho i Kinshasa.  

Uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabange Kabila, yatangaje ko agiye kugaruka, kandi amakuru yizewe yemeza ko azahita yerekeza mu duce dufitwe na AFC/M23, umutwe umaze igihe urwana n’ingabo za leta. 

Ku ruhande rwa AFC/M23, ibintu byafashe isura nshya. Uyu mutwe, umaze igihe werekana imbaraga zidasanzwe ku rugamba, wamaze no kubona andi maboko mu rwego rwa diplomacy.  

Abasesenguzi bemeza ko diplomacy ari cyo cyari gisigaye kugira ngo uyu mutwe wuzuze igitinyiro cyawo ku rwego mpuzamahanga. 

Amakuru yizewe aravuga ko Kabila atazaza wenyine, kuko hari abandi banyapolitiki bari mu buhungiro ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na leta bitegura kumusanga muri ibyo bice bigenzurwa na AFC/M23.  

Haravugwa amazina nka Moise Nyarugabo, wahoze ari Visi-Perezida wa RDC, ushobora kuzana na Kabila, ndetse bakiyunga ku Alliance Fleuve Congo (AFC), ihuriro rishingiye kuri M23 n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. 

Ibi byose byiyongera ku mvugo yanditswe n’umuvugizi wa Moïse Katumbi, Olivier Kamitatu, wavuze ko icyemezo cya Kabila kigaragaza “ahazaza dusangiye”.  

Uko byagenda kose, icyemezo cya Kabila cyafashwe nk’ubutumwa bukomeye bwo gusubiza ibintu ku murongo no guhindura ubutegetsi bwateje ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu, n’imiyoborere mibi. 

Amakuru menshi yemeza ko iyo mikoranire hagati ya AFC/M23, Kabila n’abandi banyapolitiki bashobora guhuza imbaraga, ikaba intangiriro y’urugendo rushya rugamije gufata Kinshasa.  

Nubwo ubutegetsi buriho bukerensa uruhare rwa Kabila muri M23, bamwe bemeza ko kuba noneho atangiye kujya ku mugaragaro ashyigikiye AFC/M23, bishobora gufatwa nk’igitutu gikomeye kuri Félix Tshisekedi. 

Kugaruka kwa Kabila mu gihugu, akerekeza mu burasirazuba aho intambara ikomeje, bigaragaza ko hari imbaraga za politiki ishobora kuvamo impinduka z’ubutegetsi.  

Mu gihe abaturage b’iburasirazuba bakomeje gusaba amahoro, bamwe barimo kubona AFC/M23 n’abanyapolitiki bashya nk’icyizere cy’impinduka. 

Hari abemeza ko umunsi Kabila azaba yageze mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bishobora kuba intangiriro y’urugendo rujya i Kinshasa, rugamije guhindura ubutegetsi, cyane ko AFC/M23 izaba ifite n’imbaraga za diplomacy zari zisigaye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights