Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Claudel Lubaya, aranenga koPerezida Félix Tshisekedi, ari kwitwara nk’aho umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda utazarangira.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Tshisekedi kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 19 Ukuboza 2023, abwira Abanyekongo ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo mu burasirazuba kandi ko abakandida batarwamagana ari intumwa zarwo, abita « abakandida b’amahanga».
Uyu Mukuru w’Igihugu asezeranya Abanyekongo ko mu gihe bamutorera manda ya kabiri, azatsinda intambara ya RDC n’u Rwanda” kandi yigeze kuvuga ko Paul Kagame yamutengushye mu gihe bashakiraga amahoro akarere, bityo ko batazongera kugirana ubushuti.
Lubaya mu butumwa bw’impapuro ebyiri yashyize hanze kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, yanenze umuvuno Tshisekedi ari gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza, kuko ngo yagize ikibazo cy’u Rwanda na RDC nk’icye bwite.
Yagize ati: “Kwifashisha umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC mu nyungu z’amatora, akita abo bahatanye ‘abakandida b’abanyamahanga’ nta cyo bimaze. We ubwe vuba aha yahoze ari inshuti ya Perezida w’u Rwanda. Mu buryo bwose, ikibazo cya RDC n’u Rwanda si icye bwite. Biri kure yabyo. Ntikizabaho iteka ryose, kandi si ikitakemuka. Ibyo mbihagazeho.”
Uyu mudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yasobanuye ko iki kibazo kizakemurwa n’ibihugu. Ati:
«Iki ni ikibazo cy’igihugu gikemukira hagati y’ibihugu, bigakorwa n’abo muri ibyo bihugu, rimwe na rimwe hakazamo ubuhuza bw’ibindi bihugu. Munsi y’izuba nta kidahinduka. Abantu baragenda, ibihugu bigasigara.»
Umwuka mubi ugaragara mu buryo bweruye watutumbye mu ntangiriro z’umwaka ushize nyuma y’amezi make umutwe witwaje intwaro wa M23 wubuye imirwano. Leta ya RDC irashinja ingabo z’u Rwanda gufasha uyu mutwe, Leta y’uRwanda ikabihakana.