Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomeImikinoKu ikubitiro, Abafana bazahita bahembwa: Munyakazi Sadate yahishuye akayabo k'amafaranga ashaka gutanga...

Ku ikubitiro, Abafana bazahita bahembwa: Munyakazi Sadate yahishuye akayabo k’amafaranga ashaka gutanga kugirango yegukane Rayon Sports burundu.

Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports, yagaragaje ubushake bwo kongera kuyobora iyi kipe ariko noneho nk’umushoramari wayo. Yatangaje ko yiteguye gutanga miliyari 5 Frw kugira ngo ayegukane mu gihe yaba ishyizwe ku isoko, intego ye ikaba kuyifasha kuba imwe mu makipe akomeye muri Afurika. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Sadate yavuze ko atazatanga aya mafaranga gusa, ahubwo azayabyaza andi menshi kurushaho.  

Ati “Ni ukugura, umuntu agafata ikipe, izo miliyari 5 Frw nkazibyazamo izindi miliyari 5 Frw y’inyungu muri iyo myaka kandi birashoboka.” 

Yagaragaje uko amafaranga yifuza gushora muri Rayon Sports azakoreshwa. Miliyari 1 Frw muri yo izasaranganywa amatsinda y’abafana nko kubaha icyubahiro ku musanzu batanze muri iyi kipe, indi miliyari 1 Frw igakoreshwa mu kwishyura amadeni.  

Miliyari 3 Frw zisigaye azazishora mu ikipe mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze ko buri mwaka hazajya hashorwa miliyari 1 Frw. 

Mu migambi ye, yavuze ko abafana batazongera gutanga umusanzu nk’uko byari bisanzwe, ahubwo bazajya bagira ubusabane n’ubuyobozi.  

Yashimangiye ko ubuyobozi buzashyirwaho buzaba bukomeye kandi bufite icyerekezo.  

Yongeyeho ko abafatanyabikorwa ba Rayon Sports bazahabwa serivisi z’ikirenga, ndetse azashyiraho umurongo utishyurwa abafana bazajya bifashisha batanga ibitekerezo byabo aho kumva radiyo zibarangaza. 

Sadate yavuze ko nyuma y’imyaka itatu, azongera gushora izindi miliyari 5 Frw mu ikipe kugira ngo irusheho gutera imbere.  

Muri iyo myaka itatu, Rayon Sports izaba ifite ibikorwa bikomeye birimo amakipe y’indi mikino nka Volleyball, Basketball, n’amagare.  

Byongeye, ikipe izaba ifite uburyo bugezweho bwo kugenda, harimo indege bwite, bisi y’akataraboneka, imodoka ebyiri z’imbangukiragutabara, imodoka za ‘staff’ ndetse na moto ebyiri zizajya ziyigenda imbere. 

Gusa, uyu mugambi we ugira igihe ntarengwa. Yatangaje ko ubusabe bwe bufite agaciro kugeza ku wa 25 Ukuboza 2025.  

Ati “Nshaka kuzizihiza isabukuru yanjye nkata umutsima n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi mu nyanja y’ibyishimo.” 

“Habayeho ibiganiro by’ibanze nkabona bitanga icyizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 Frw yo kuyifasha kurangiza Shampiyona neza.”  

Yanavuze ko niramuka itwaye igikombe, ubusabe bwe bwazamukaho 20%, ariko niba itagitwaye, buzagabanukaho 20%. 

Sadate, umushoramari akaba na rwiyemezamirimo, yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020.  

Ni we nyiri Karame Rwanda, sosiyete y’ubwubatsi yubaka inzu n’imihanda. Ni kandi Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), umwanya yatorewe mu Ugushyingo 2024. 

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaherukaga gutangaza ko agaciro kayo kangana na miliyari 6 Frw, bingana n’imigabane ibihumbi 200 aho umugabane umwe uciriritse ubarirwa kuri 30,000 Frw.  

Rero, niba iyi kipe ishyizwe ku isoko, birasaba ibiganiro bihamye hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports n’abashoramari bayishaka, kugira ngo hafatwe umwanzuro uhamye ku hazaza ha Murera. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights