Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye ku mugaragaro ku nshuro ya mbere kuva yagera mu mujyi wa Goma, aho amaze iminsi ari.
Kuri iki Cyumweru gishize ni bwo Kabila yageze muri uyu mujyi uri mu maboko ya M23, nyuma y’imyaka ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.
Ku wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 binyuze ku muvugizi waryo Lawrence Kanyuka, ryatangaje ko Kabila yahuye n’itsinda ry’abanyamadini mu gace ka Kinyogote.
Kanyuka kandi yasangije amafoto y’iyo nama ku rubuga rwe rwa X, agaragaza Kabila aganira n’abo bayobozi b’amadini.
Iyi ni yo nshuro ya mbere Kabila agaragaye mu ruhame kuva avuye mu buhungiro, kandi kuva yagera i Goma, ngo yakomeje guhura n’abantu batandukanye barimo na Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23.