Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeJoseph Kabila washakaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere...

Joseph Kabila washakaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere yakuriwe inzira ku murima

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi budakeneye umusanzu wa Joseph Kabila mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu. 

Ibi yabitangaje ku wa 27 Werurwe 2025, ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi. 

Perezida Tshisekedi amaze igihe ashaka kongera kwiyegereza bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na we, abaha imyanya muri guverinoma nshya yise “Guverinoma y’Ubumwe”.  

Ibiganiro bya politiki byatangiye tariki ya 24 Werurwe 2025 bigamije kumva ibitekerezo bitandukanye kuri iyo guverinoma nshya.  

Nyamara, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi FCC (Front Commun pour le Congo), rirangajwe imbere na Kabila, ryatangaje ko ritazitabira ibyo biganiro. 

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko Leta ya RDC idafite gahunda yo guha Kabila umwanya mu ishyirwaho rya guverinoma nshya.  

Yagize ati: “Ubu tuvugana, nta mwanya ateganyirijwe muri gahunda ikomeje no mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.” 

Yakomeje agaragaza ko n’ubwo mu bihugu bigendera kuri demokarasi abayobozi bakuru bashobora gukomeza kugira uruhare muri politiki, muri RDC ho ibintu bitandukanye.  

Yagize ati: “Hari Perezida umwe rukumbi, Félix Antoine Tshilombo, kandi uko twabyiyemeje nk’igihugu kigendera kuri demokarasi, bizakomeza uko.” 

Joseph Kabila, wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, aherutse gutangaza muri Namibia ko yafashe icyemezo cyo guhagarika amasomo ye muri Afurika y’Epfo kugira ngo yite ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.  

Gusa, ubutegetsi bwa Tshisekedi bumushinja kuba inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa M23, wibasiwe n’ingabo za leta. 

Mu cyumweru gishize, nyuma yo kugirana ibiganiro na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo, Kabila yahakanye ibyo birego.  

Yagize ati: “Iyo nza kuba nkorana na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba biri uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubutaha muzamusabe ibimenyetso.” 

Ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yari afitanye umubano wa hafi na Kabila, ndetse n’abagize ihuriro FCC bari bafite imyanya ikomeye muri leta.  

Gusa, mu 2020, uyu mukuru w’igihugu yahagaritse ubwo bufatanye, maze abanyamuryango ba FCC bakurwa mu buyobozi. 

Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kuba ingorabahizi, aho umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenda wigarurira bimwe mu bice by’igihugu.  

Guverinoma nshya igamije guhuriza hamwe impande zitandukanye za politiki kugira ngo zifatanye mu gushakira umuti urambye icyo kibazo. 

Gusa, igisigaye ari urujijo ni uburyo iyo guverinoma izakora mu gihe bamwe mu banyapolitiki bafite ingufu nka Kabila badashyigikiye iyo gahunda.  

Ni ahazaza hazagaragaza niba intambwe Perezida Tshisekedi atera izatanga umusaruro ku bibazo by’umutekano n’ubwiyunge bwa politiki muri RDC. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights