Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeIzindi ndege zageze i Goma! Hamenyekanye amakuru mashya y’ibiri kuba mu bitero...

Izindi ndege zageze i Goma! Hamenyekanye amakuru mashya y’ibiri kuba mu bitero bya SADC ifatanyije FARDC n’izindi nyeshyamba n’Abacancuro biri kugabwa kuri M23

Ibitero by’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC ifatanyije n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba, abacancuro hamwe na SADEC mu bice  bya Masisi bikomeje kwibasira umutwe wa M23, dore ko kuva ejo haraswaga hifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka Drones. 

Muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024, ibi bitero byongeye kwibasira umutwe wa M23 mu gace ka Masisi haterwa ibibombe mu birindiro ndetse no mu duce uyu mutwe ubarizwamo twose 

Ni ibibombe biri kuraswa n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo harimo n’Ingabo za SADC aho bimaze kumenyekana ko operasiyo ihuriyemo n’Ingabo za SADC, FARDC  ndetse n’imitwe y’itwaje intwaro  irimo FDLR, Wazalendo n’Imbonerakure z’u Burundi, yo ku kugaba ibitero ku mutwe wa M23. 

Ibi  byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, aho yavuze ko iri huriro ryatangiye kubagabo ibitero dore ko k’umunsi w’ejo hashize, ryagabye  igitero cyangiza  ibikorwa remezo by’abaturage. 

Yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo  na SADC, ibitero byabo bikomeje kwica abasivile no kubasenyera ibyabo muri Masisi. Uburyo barasa bihabanye n’ibitero bya gisirikare.” 

Ahagana mu masaha y’igitondo cy’ejo kuwa Gatanu, tariki ya 19 Mutarama 2024, ibibombe bya SADC na FARDC byarashwe mu bice bya Mushaki, Kilolirwe n’umuhanda wa Sake-Kitchanga, muri Teritwari ya Masisi, bikaba byarasize byangirije byinshi harimo amatungo y’abaturage Inka, Ihene n’Intama byapfuye mu gihe imirima yo n’inyubako zitandukanye zasenyaguritse bikabije. 

Ku mugoroba w’ejo hashize kandi  ibi bitero byaje gukomereza mu mujyi wa Kitchanga na Karuba muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Amakuru yemeza ko kugeza ubu ihuriro ry’Ingabo za RDC na SADC bakomeje kurwanisha indege zitagira abapilote  ndetse n’Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 na Sukhoï-24. 

Amakuru kandi  avuga ko i Goma mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, haraye hageze indege z’intambara zivanwe i Kinshasa mu rwego rwo kugira bunganire izari zisanzwe i Goma. 

Kuri uyu wa  Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024, bitegenijwe ko Perezida Félix Tshisekedi ari burahirire kuyobora manda ya kabiri. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights