Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeIshyaka PPRD rya Kabila rikomeje gusaba ko amatora asubirwamo! CENI nayo yahinduye...

Ishyaka PPRD rya Kabila rikomeje gusaba ko amatora asubirwamo! CENI nayo yahinduye umuvuno

Kwiyamamariza Umwanya w’Abasenateri naba Guverineri, byamaze kwigizwa imbere mugihe byari biteganijwe kuba tariki ya 03 Mutarama 2024.

Mu itangazo CENI yashyize hanze riramenyesha ko ibi bikorwa byasubitswe kumpamvu z’uko habaye ho kwibeshya amajwi y’agateganyo ku mwanya w’Abadepite uhereye muri Komine, Intara ndetse no kurwego rw’igihugu.

Iritangazo rikomeza risaba aba Guverineri n’abasenateri, kwihanganira izo mpinduka. Ibi bibaye mu gihe ishyaka rya PPRD, riyobowe na Joseph Kabila Kabange, wahoze ari perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rikomeje gutsimbarara ku mahame avuga ko amatora aheruka kuba muri RDC tariki ya 20 Ukuboza 2023 ko agomba guteshwa agaciro maze asubirwemo!

PPRD, kuva muntangiriro za ya amatora bo bavuzeko uburyo arimo gutegurwa butizewe arinabyo byatumye bo batitabira amatora. Abakandida bahanganye na Tshisekedi, aribo Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, batemera ibya vuye mu matora bamaze kw’iyunga na Joseph Kabila bakaba bari gusaba ko amatora asubirwamo byanze bikunze.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights