Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, harasiwe umugabo witwa Siborurema Jean Pierre w’imyaka 41 nyuma yo kwinjira mu nzu y’umuturage akiba ibintu bitandukanye. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mburabuturo, Akagari k’Amajyambere.
Nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano, uyu mugabo yari amaze igihe agaragara mu bikorwa by’ubujura, ndetse yari amaze iminsi ibiri avuye i Iwawa aho yari yarajyanywe kugororerwa kubera ibyaha nk’ibi.
Nk’uko abatuye muri aka gace babivuga, mu masaha ya saa munani z’ijoro, Siborurema yinjiye mu nzu y’umusore uba wenyine, yica urugi maze atwara ibikoresho bitandukanye birimo:
Ikofi irimo amafaranga n’ibyangombwa, Smartphone ebyiri, Mudasobwa imwe, Inkweto, Ipantalo n’ishati.
Nyiri inzu abonye hari umuntu winjiye iwe, yahise atabaza abanyerondo bo muri ako gace. Aba banyerondo na bo bihutiye guhamagara Polisi yo kuri sitasiyo ya Kigarama kugira ngo haterane ingufu mu gukurikirana umujura.
Ubwo polisi n’abanyerondo bageraga aho ibi byabereye, Siborurema yahise yirukankira mu gishanga giherereye hafi aho, ariko aza guhagarikwa n’abo bashinzwe umutekano.
Mu gihe bari bamufashe, yagerageje gutera umwe mu banyerondo akoresheje umupanga, ari bwo umwe mu bapolisi bari aho yahise amurasa, ahita apfa.
Amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’inzego z’umutekano yagaragaje ko Siborurema atari ubwa mbere afashwe ari mu bikorwa by’ubujura. Kuva mu 2016, yari yaramenyerewe mu kwiba, aho yafatwaga kenshi agafungwa, akarekurwa, ariko akagaruka mu bikorwa bibi.
Mu mateka ye y’ubujura harimo: 2017-2018: Yamaze amezi icyenda afunzwe kubera ubujura.
2018: Yongeye gufatwa, afungwa igihe gito, nyuma ajyanwa kugororerwa i Iwawa, aho yamaze umwaka wose.
2020-2022: Yafunzwe imyaka ibiri muri Gereza ya Mageragere nyuma yo gufatwa yibye.
2022-2025: Yagiye ajyanwa kenshi i Iwawa, aho yagombaga guhindura imyitwarire no kwiga imyuga, ariko akomeza gusubira mu bujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje aya makuru, avuga ko Siborurema yari umwe mu batashye ku wa 7 Werurwe 2025 avuye i Iwawa.
Nyuma y’iki gikorwa, ACP Boniface Rutikanga yatanze ubutumwa ku bantu bose bajyanwa i Iwawa, abasaba guhindura imyumvire no gukoresha amahirwe bahabwa kugira ngo babe abaturage bazima.
Ati: “Kugorororerwa i Iwawa ni igihe cyo guhabwa ubumenyi bubafasha guhindura imico mibi, ariko bikabaha n’ububasha bwo kuba muri sosiyete bakora ibikorwa bifitiye umumaro igihugu n’imiryango yabo. Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”
Ibintu byose Siborurema yari yibye byafashwe kugira ngo bizasubizwe nyirabyo. Polisi ivuga ko ubu biri mu maboko yayo, kandi ko bizasubizwa nyuma y’igenzura rikenewe.
Ibi byabereye i Kicukiro ni inkuru igaragaza ko ubujura bukomeje kuba ikibazo muri bimwe mu bice by’umujyi wa Kigali, ariko inatanga ubutumwa bukomeye ku bajura bagikomeje kwishora muri ibyo bikorwa.
Ku rundi ruhande, ni isomo rikomeye ku bajyanwa i Iwawa, ko aho kujya kuhava basubira mu byaha, bakwiye gukoresha amahirwe bahabwa kugira ngo babe abaturage bazima.
Polisi y’u Rwanda yashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa by’ubujura kugira ngo bikumirwe hakiri kare.