Friday, March 28, 2025
Friday, March 28, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye umugambi mubisha wo kwivugana umwe mu bayobozi bakomeye cyane muri Repubulika...

Hamenyekanye umugambi mubisha wo kwivugana umwe mu bayobozi bakomeye cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gututumbamo umwuka mubi nyuma y’aho Christophe Mboso, Visi Perezida wa Kabiri w’Inteko, atangarije mu ruhame ko Vital Kamerhe, Perezida w’Inteko, akwiye kwicwa.  

Iri jambo ryatangiye gukwirakwira nk’inkongi y’umuriro mu gihugu, rikurura impaka ndende hagati y’abanyapolitiki, abayobozi b’amashyaka, n’abaturage. 

Uyu mwuka mubi waturutse ku magambo ya Mboso yagaragarije abayobozi gakondo bo mu Ntara ya Mai-Ndombe, aho yagarutse ku bibazo by’umutekano bikomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC.  

Mu ijambo rye ryumvikanamo ubushyamirane bukomeye, Mboso yavuze ko abapfumu n’abarozi bo muri RDC bakwiye gukora imigenzo ya gakondo kugira ngo Kamerhe apfe, ndetse ibi byakiriwe neza n’abari bamuteze amatwi. 

Ubwo yari imbere y’imbaga y’abayobozi gakondo, Mboso yagize ati: “Turasaba abakora imigenzo gakondo ko abateye igihugu cyacu bapfa.”  

Yahise yongeraho izina rya Kamerhe ati: “Kamerhe…,” maze abari aho bose basubiza mu ijwi rimwe bati: “Apfe.” 

Aya magambo yatangaje benshi, kuko agaragaza ko hari umugambi uhishe wo gukuraho Kamerhe ku ngufu. Si ubwa mbere amazina y’uyu munyapolitiki avuzwe mu migambi yo kumwivugana.  

Tariki ya 19 Gicurasi 2024, hari abantu bateye urugo rwe, bikekwa ko bari baje kumwica, ariko abashinzwe umutekano baburizamo uwo mugambi. 

Abadepite Bamaganira Mboso Ku Karubanda 

Nyuma y’ibi byatangajwe na Mboso, ku wa 10 Werurwe 2025, abadepite bahagarariye amashyaka A/A-UNC na AVK 2018 mu Nteko ya RDC basohoye itangazo rikakaye, bavuga ko amagambo ya Mboso ari ikimenyetso cy’umugambi uhari wo kwivugana Kamerhe.  

Mu butumwa bwabo, aba badepite bari bayobowe na Misare Mugomberwa Claude bagize bati: 

“Aya magambo agaragaza umugambi mubi kuri Vital Kamerhe, umaze igihe kinini ategurirwa kwicwa. Tuributsa abo mu gihugu n’abanyamahanga ko tariki ya 19 Gicurasi 2024 habaye igerageza ryo kwicira Hon. Vital Kamerhe mu rugo rwe.” 

Iri tangazo ryahise ritangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragazaga impungenge z’uko umutekano wa Kamerhe ushobora kuzamo agatotsi.  

Bamwe bagaragaje ko ibi ari ibimenyetso by’umwuka mubi muri politiki ya RDC, aho bamwe mu banyapolitiki bakomeye bakomeje kuba mu kaga. 

Mu gihe ibi byose byari bimaze gutangira gukwirakwira, Vital Kamerhe ntiyahise agira icyo abivugaho. Kugeza ubu, ari mu ruzinduko muri Israel, aho bivugwa ko ari mu biganiro n’abayobozi b’icyo gihugu. Nta tangazo na rimwe ryatanzwe n’ibiro bye, gusa bamwe mu bamushyigikiye bakomeje gusaba ko umutekano we wakazwa. 

Iyi mvururu yatewe n’amagambo ya Mboso yongeye kugaragaza ukuntu politiki ya RDC ikomeje kurangwa n’ubushyamirane bukomeye hagati y’abanyapolitiki bakomeye.  

Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bikomeje kuba ikibazo gikomeye, ndetse bamwe bavuga ko ibi bigaragaza gucikamo ibice mu buyobozi. 

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Christophe Mboso azasabwa ibisobanuro ku magambo yavuze, cyangwa niba azakurikiranwa ku rwego rwa politiki.  

Gusa, igihari ni uko ubu butumwa bwateje umwuka mubi mu gihugu, ndetse abantu benshi bakomeje gutekereza ku ngaruka ibi bishobora kugira ku mutekano wa Vital Kamerhe ndetse n’ahazaza h’ubutegetsi bwa RDC. 

Bitewe n’ibi bintu bikomeje kuba urunturuntu, abasesenguzi ba politiki batangaje ko hakwiye kubaho ibiganiro n’ubwumvikane hagati y’impande zitandukanye kugira ngo RDC idasubira mu bihe by’ubushyamirane bikomeye. 

Mu gihe benshi bakomeje gutegereza igisubizo cye, ikibazo gikomeye cyibazwa ni uko Vital Kamerhe azabyitwaramo.  

Ese azagira icyo atangaza nyuma y’uru ruzinduko? Ese leta ya RDC izagira icyo ikora kuri Mboso? Cyangwa se ibi byose bizasiga RDC isubiye mu bihe by’ubushyamirane bwa politiki? Ibi byose ni ibibazo bikomeje gushakirwa ibisubizo muri RDC. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights