Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeInyeshyamba za FDLR zabaye akasamutwe nyuma yo kwiyita Impunzu kubera gutinya M23

Inyeshyamba za FDLR zabaye akasamutwe nyuma yo kwiyita Impunzu kubera gutinya M23

Cure Ngoma usanzwe ari umuvugizi wa FDLR, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu 14 Werurwe 2024 yavuze ako FDLR ari umpunzi z’Abanyarwanda kandi ko itarwana na M23.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Uyu mugabo, ibi yabigarutseho nyuma y’uko imirwano irimbanije hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru avuga ko kuri ubu FDLR irimo gutaka ivuga ko atari umutwe w’inyeshyamba w’itwaje intwaro ko ahubwo ari Abanyarwanda b’impunzi bahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 ikomeje gutanga isomo kuri uru rugamba dore ko kugeza ubu imaze  kwigarurira,ibice byingenzi bya Nyanzale, Rwindi na Vitshumbi, n’ahandi.

Kugira ngo M23 y’igarure ibi bice bikaba byarayitwaye iminsi itarenga irindwi. Ubu uyu mutwe ukaba urimo gusatira ibice byo muri teritwari ya Lubero na Walikale.

Ay’amakuru avuga kandi ko FDLR isigaranye ibirindiro bimwe biherereye mu gace kitwa Miyanja, kari mu ntera y’ibirometre bike na Kibilizi, aha heruka kwigarurirwa naho n’uwo mutwe wa M23.

Abaturage baturiye teritware ya Masisi bavuze ko FDLR ifite ibirindiro biri ahitwa Miyanja, ifite ubwoba bwinshi, itinya kwibasirwa n’ibitero bya M23.

Abaturage bagerageje kuganira n’umunyamakuru wa CorridorReports bavuze ko akenshi bakunze guhura n’inyeshyamba za FDLR zivugira ko zananiwe gutsinda M23

Mu magambo yabo bagize bati:  «Duhura n’abarwanyi ba FDLR mu gihe tugiye mu mirima cyangwa igihe tugiye mu mashyamba. Bagaragaza ko bashaka kurwanya M23 ariko bakavuga ko yabananiye gutsinda, bityo bakaba bavuga ko batinye M23 cyane muri iki gihe yabambuye ibice byinshi. »

Iki Cyumweru turimo, FDLR yahuye n’urugamba rukaze rwa bereye ahitwa Marangara na Runzenze muri Cheferie ya Bwito, ho muri teritware ya Rutsuru. Ubu buhamya bukomeza buvuga ko muri iyo mirwano ko yaguyemo n’umusirikare wa FDLR mukuru, ufite ipeti rya Colonel, akaba azwi kwi zina rya Byiringiro.

Ibi kandi uriya muvugizi wa FDLR, Cure Ngoma yabiteye utwatsi, hubwo avuga ko atigeze akomereka.

Ati: «Colonel Byiringiro, nta kibazo yigeze agira mu mirwano. Ni muzima ntaho yanakomeretse.»

Inyeshyamba za FDLR zabaye akasamutwe nyuma yo kwiyita Impunzu kubera gutinya M23
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights