Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu gihugu cy’u Burundi, zasabwe kudakora ingendo no kugabanya amasengesho.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Izi mpunzi zabisabwe mu nama yahuje impunzi z’Abanye-Congo n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.
Urebye mu myanzuro y’iyi nama yabaye tariki ya 28 Gashyantare 2024, ikaba yarahuje aba chefs bayoboye ama-Quartier, abapasitoli, abakozi bashinzwe impunzi muri HCR, ikaba yari iyobowe n’ubuyobozi b’inzego zishinzwe kurinda umutekano w’igihugu cy’u Burundi.
Ibyari kurutonde rw’i byigwa muri iyo nama yabereye mu nkambi zose zirimo Abanye-kongo, harimo, Umutekano, Amasengesho n’abashyitsi.
Iyi nama yarangiye impunzi zisabwe kwirinda kwakira abashyitsi batazwi mu nzego zishinzwe umutekano, kandi impunzi zibwirwa ko umuntu wese uzinjiza umushyitsi utazwi mu gihugu azahanwa by’intangarugero.
Izi mpunzi kandi zasabwe kwirinda gukora ingendo, ariko uzagira ikibazo kiremereye akaba ashaka kujya mu yindi nkambi asabwa gusaba ikibali kitarenza iminsi irindwi. Mu gihe yarengeje iyi minsi agomba gukurwa mu gitabo cy’impunzi.
Aha bagize bati: “Ikibali ni iminsi irindwi, ugarutse ukakigarukana muri administration, kandi urengeje umunsi uzasange ababishinzwe batanze raporo yawe , aho bazahita baguhanagura mu bikorwa by’impunzi.”
Impunzi zose zasabwe kuguma mu nkambi yabo, kandi utari mu nkambi, ariko ari impunzi agomba kuzaba afite ibyangombwa bimwemerera kuba aho ari.
Ku byerekeye amasengesho, Impunzi zabwiwe ko “gusengera mu mazu y’abantu bitemewe no kurara basengera mu nkambi.”
Bategetswe ko “ku makanisa hemerewe kurara abazamu gusa kandi nabo bagomba kuha bafite ibibaranga.”
Impunzi kandi zategetswe amasaha yo gusengeraho no gusohoka. Bategetswe ko gusenga bitagomba kuba mbere ya saa kumi nebyiri, ahubwo bigomba kuba nyuma yizo saha, kurangiza gusenga bikaba saa kumi nebyiri z’umugoroba, ufatiwe mu rusengero nyuma yizo saa agahanwa.
Mu gihe haje abavugabutumwa bava hanze bo byategetswe ko bagomba kuza babanza kwiyanzuza mu buyobozi bw’inzego z’ibanze no mu nzego zishinzwe umutekano.