Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeImirwano yahinduye isura hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo nyuma y’amasaha macye M23...

Imirwano yahinduye isura hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo nyuma y’amasaha macye M23 yiyemeje guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa abasivili i Goma

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, imirwano yongeye gusakiranya Ingabo za Congo (FARDC) zishyigikiwe n’abarwanyi ba wazalendo na M23 muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba muri ibyo bice avuga ko iyi mirwano yabereye cyane ahitwa i Nyamubingwa, muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi. 

Ku Cyumweru, hari habaye indi mirwano ku muhanda Vunano-Kimoka ndetse n’ahantu bakunze kwita “Chez Madimba”, ndetse no ku yindi misozi ireba umujyi wa Sake, muri Gurupoma ya Kamuronza, muri iyi Teritwari ya Masisi n’ubundi. 

Kugeza ubu SADC ntiri kuvugwa cyane mu rugamba kuko M23 ariyo bivugwa ko iri kwiganza no kubona instinzi aho ikomeje kwirukana FARDC. 

Abakurikiranira hafi Politiki y’akarere bemeza ko Afurika y’epfo yaba yaratangiye kumva impamvu M23 irwana kandi bishobora kuzatuma hafatwa undi mwanzuro utari ukurwana. 

Iyi mirwano iri kuba nyuma y’amasaha macye Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka avuze ko aricyo gihe ngo ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa i Goma, mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, buhagarare. 

Ni mu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yatanze akoresheje urubuga rwa x, muri ibi bihe gupfa kw’abasivile mu mujyi wa Goma bisa n’ibyabaye nk’ibisanzwe.  

Mu minsi itarenze icumi gusa, abantu 14 bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe abandi bagaterwa amabuye. Abakora ibyo bikorwa harimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC.  

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa nyuma y’ibi bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa mu mujyi wa Goma, avuga ko igihe kigeze kugira ngo bo, bahagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abasivilemuri uyu mujyi.  

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhagarike ubwo bwicanyi buri gukorerwa mu mujyi wa Goma.”  

Bwana Lawrence Kanyuka yanavuze ko ubwo bwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’ingabo za bwana Tshisekedi Tshilombo.”  

Ku munsi w’ejo hashize undi muntu usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto yiciwe i Goma arashwe, amakuru yahise avuga ko ari umusirikare wa FARDC warashe uwo mumotari ku manywa y’ihangu.  

Ibyo byabaye ahagana saa tanu z’igitondo.   

Ni mu gihe kandi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hatoraguwe undi murambo w’umugore ariko ntihamenyekana icyaba cyamwishe.  

Ikibazo cy’umutekano muke i Goma kimaze gufata indi ntera, nubwo ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bwabujije urubyiruko rwahawe imbunda ruzwi nka Wazalendo, kutazongera kuzijyana muri uyu mujyi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights