Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomePolitikeImirwano ikomeye cyane hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’abambari ba yo...

Imirwano ikomeye cyane hagati ya M23 na FARDC ifatanyije n’abambari ba yo yasize Abasirikare benshi ba SADC bafashwe mpiri n’Intare za Sarambwe.

Abasirikare benshi ba Afurika y’epfo boherejwe na guverinoma y’iki gihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rw’ubutumwa bwa SADC, bafashwe ku bwinshi na M23 barimo kurwanya mu cyumweru gishize. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Benshi mu basirikare ba SADC bagizwe igice kinini n’ingabo z’igihugu cya Afurika yepfo (SANDF) boherejwe kugaba ibitero kuri M23 mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ikinyamakuru National Security News kivuga ko izi ngabo zoherejwe zititeguye neza ndetse nta n’ibikoresho zifite, ngo zamanitse amaboko ari nyinshi ubwo M23 yari izisumbirije. 

Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana na M23 nyuma y’aho iz’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zari ziyobowe na Kenya zirinze guhangana n’Intare za Sarambwe. 

Perezida Ramaphosa yiyemeje kohereza ingabo ze 2.900 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhangana na M23 iri kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri iki gihe. 

Afurika y’Epfo isanzwe iri mu bihugu bitatu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) byohereje muri Congo ingabo zo gufasha FARDC z’iki gihugu kurwanya M23. 

Nubwo uburasirazuba bwa DRC burimo imitwe irenga 100 y’inyeshyamba, harimo n’intagondwa z’abayisilamu (ISIS), Ramaphosa yahisemo kohereza ingabo za SANDF kujya gusenya M23 gusa,igamije kurengera uburenganzira bw’abaturage bahohoterwa mu Burasirazuba bwa DRC. 

Ingabo za Afurika y’Epfo zishinjwa gufatanya ku rugamba n’imitwe irimo uwa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. 

Ingabo za FARDC zimaze iminsi zigaba ibitero ku birindiro bya M23 aho intare za Sarambwe zakomeje kubatsinda ndetse zikanafatira benshi ku rugamba, abandi bagahungira mu ngo z’abaturage mbere yuko berekeza mu birindiro bya MONUSCO. 

M23 imaze imyaka myinshi ikorera mu burasirazuba bwa DRC, izi ubutaka, kandi ishyigikiwe na bamwe mu baturage bahohoterwa kenshi bazira ubwoko bwabo. 

Amakuru kandi avuga ko iyo mirwano yo mu cyumweru gishize yiciwemo cyangwa igakomerekeramo abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights