Abasirikare ba Afurika y’Epfo (SANDF) boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwo gufatanya na FARDC kurwana na M23, ubuzima bwabo bukomeje kubagora kuko ngo inzara ibageze ku buce.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Aya makuru yashizwe hanze n’urubuga rwo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ruzwi nka ‘Newzroom Afrika rubinyujije kuri Twitter(X), aho abasesenguzi batandukanye babigarutseho bavuga ko mu gihe nta gikozwe izi ngabo ziribushirire muri RDC.
Ni abasirikare baturutse muri iki gihugu bagera kuri 600 bavuga ko babayeho nabi kuko aho bakambitse bategekwa gusangira ubwiherero bugera kuri butandatu gusa ndetse ngo bakanahabwa amafunguro atujuje ubuziranenge kande akaba atanahagije.
Kuva izi ngabo zoherezwa muri ubu butumwa, zihuje n’izindi zavuye muri Malawi na Tanzania mu rwego rwa SADC, ntizigeze zigira amahwemo kuko ku ikubitiro bakihagera batakaje bamwe mu basirikare bahitanywe n’igisasu.
Ni nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko batari bakwiye kujyanwa guhangana na M23 kuko nta myitozo n’ibikoresho bafite byahangana n’aba barwanyi b’i Sarambwe.
Kuva bagera muri iki gihugu kandi nta rugamba na rumwe baratsinda, ibintu abasesenguzi bavuga ko bashobora kuzarambirwa bakazinga utwangushye bakisubirira aho baturutse.
Izi ngabo zageze muri RDC mu mpera z’Ukoboza 2023 ,aho ziri muri gahunda y’Amasezerano yasinywe hagati ya DRC n’umuryango wa SADC yo gutera inkunga FARDC mu guhangana na M23.