Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAndi makuruIkiganiro cy’ubwuzu cyuzuye ibitwenge cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare. Video

Ikiganiro cy’ubwuzu cyuzuye ibitwenge cyanyunze benshi cy’Umufaransa n’Umunyarwanda bahuye banyonga amagare. Video

Ikiganiro cy’amashusho y’abagabo babiri; Umufaransa n’Umunyarwanda bari kunyonga amagare mu rw’imisozi igihumbi, gikomeje kunyura benshi, kubera uburyo baganiraga bizihiwe. 

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho umugabo ukomoka mu Bufaransa aba atwaye igare ry’amapine atatu, aba ari kurinyonga anafata aya mashusho, agahura n’Umusore w’umunyarwanda uri kunyonga igare ryo hambere rizwi nka matabaro, ubundi bakaganira bombi bafite ubwuzu. 

Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa, bigaragara ko aba ari mu bukerarugendo, abaza uyu musore w’Umunyarwanda, ati “Umeze ute?”, undi akamusubiza mu cyongereza cyumvikana ko atazi kinshi ariko icyo kuganira n’umushyitsi akizi, ati “ni meza.” 

Uyu musore w’Umunyarwanda ahita abaza uyu Mufaransa, ati “Umunsi wawe wakugendeye ute?”, undi akamusubiza agira ati “Umunsi wanjye wagenze neza cyane.” 

Uyu musore akomeza abwira uyu Munyaburayi, ati “wazanye inaha agashya rwose”, yashakaga kumubwira ko yatunguwe n’igare rye ry’amapine atatu, undi ati “yego rwose nazanye agashya” 

Muri iki kiganiro cyari cyuzuye ibitwenge, Umunyarwanda yakomeje agira ati “Ariko se koko iri ni igare?”, undi amusubiza agira ati “Yego ni igare ryitwa Tricycle, rigira amapine atatu.” 

Yakomeje amubaza ati “icyo ni igiki ufite se” amusubiza agira ati “iyi ni camera”, arongera ati “ubwo noneho uri kumfata amashusho.” Undi ati “yego.” 

Uyu musore w’Umunyarwanda yakomeje amubaza ati “None se ukomoka he?”, amusubiza agira ati “Nkomoka mu Bufaransa.” Uyu musore ahita yumvikana nk’utangaye, ati “Mu Bufaransa!! Eh eh.” Arongera ati “rwose nagukunze” undi na we amusubiza agira ati “nanjye nagukunze.” 

Ni amashusho akomeje gushimisha benshi, bashima uburyo uyu musore azi kwirwanaho akabasha kuvugana n’abanyamahanga basura u Rwanda, akanabagaragariza urugwiro nk’uko bisanzwe bizwi ku Banyarwanda. 

RADIOTV10

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights