Thursday, April 10, 2025
Thursday, April 10, 2025
spot_img
HomePolitikeIgihugu cyo mu muryango w’ubutabarane wa NATO cyateguje intambara na Leta Zunze...

Igihugu cyo mu muryango w’ubutabarane wa NATO cyateguje intambara na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu gihe isi igenda ihinduka ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga, umudepite wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Danemark, Rasmus Jarlov, yatanze umuburo w’intambara ishobora kubaho hagati y’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bapfa Ikirwa cya Greenland. 

Uyu mugabo, usanzwe anakurikiye Komite Ishinzwe Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, yatangaje ko bidakwiye kumvikana uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ubushake bwo kwigarurira Greenland, mu gihe Danemark isanzwe ifite ubusugire kuri icyo kirwa. 

Ubwo Trump yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yongeye gushimangira ko Amerika ikeneye Greenland kubera impamvu z’umutekano.  

Ibi byashimangiwe na Rutte, nubwo atagaragaje ko icyo kirwa kigomba kugenzurwa na Amerika. 

Ibi byarakaje cyane Rasmus Jarlov, wemeje ko ibyifuzo bya Trump bishobora kuba impamvu y’intambara hagati y’ibihugu byombi.  

Ati: “Byaba bivuze intambara hagati y’ibihugu bibiri biri muri OTAN. Kuba Greenland yajya kuri Amerika ntibishoboka, kereka Amerika ikoresheje ingufu za gisirikare.” 

Perezida Trump yakunze kuvuga ko Amerika igomba kwigarurira Greenland kubera impamvu z’umutekano w’Isi.  

Ibi byateje impaka zikomeye mu Burayi, aho ibihugu byinshi byagaragaje ko bidashyigikiye uko kugenzura kw’Amerika. 

Greenland ni ikirwa kinini cyane kiri mu nyanja y’Amajyaruguru ya Atlantika, gifite agaciro gakomeye mu bijyanye n’ubukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’umutekano wa gisirikare.  

Amerika yagaragaje ko yifuza gucunga iki kirwa kugira ngo irusheho kugenzura umutekano w’Isi. 

Gusa, Danemark, kimwe n’abaturage ba Greenland ubwabo, ntibigeze bashyigikira icyo cyifuzo, bemeza ko iki kirwa gikwiye gukomeza kuba ku busugire bw’iki gihugu.  

Ibi bikaba byatumye iki kibazo gitera impagarara mu mubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Danemark, ndetse no mu muryango wa OTAN muri rusange. 

Nubwo impaka zikomeje, haribazwa niba iyi myumvire ya Trump ishobora gukurura intambara, cyangwa niba ari uburyo bwa politiki bwo kugerageza gukabiriza ibintu agamije inyungu za Amerika ku rwego mpuzamahanga.  

Gusa, icyemezo cyose kizafatwa kuri Greenland kizagira ingaruka zikomeye ku mahoro n’umutekano w’isi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights