Mu minsi ishize, Element Eleeeh yashyize hanze indirimbo nshya yise “Tombe”, indirimbo ya kane asohoye kuva yinjiye mu muziki mu 2022.
Iyi ndirimbo yahise ikurura abantu benshi – si ukubera injyana yayo ituje kandi yiganjemo urukundo, ahubwo ni uko idafite ibirango bya 1:55 AM Ltd, sosiyete benshi bamenyereye ko Element abarizwamo no kuba yaragaragayemo icyamamare Sherie Silver.
Mu gusobanura impamvu iyi ndirimbo itagaragaza 1:55 AM, Element yasobanuye ko atigeze asinya nk’umuhanzi muri iyi sosiyete.
Ahubwo ngo iyo wabonaga izina rya 1:55 AM mu zindi ndirimbo ze, ni uko hari uruhare iyo sosiyete iba yagize mu gutunganya iyo ndirimbo.
“Njye erega buriya sinigeze nsinya nk’umuhanzi… Ubu rero ni njye wirwanyeho ni yo mpamvu batarimo,” — Element Eleeeh.
Aha rero ni ho igitekerezo cy’iyi blogpost gishingiye: Ese Element akwiye gukomeza kuba muri 1:55 AM Ltd nk’umu-producer gusa, cyangwa igihe kirageze ngo yigendere nk’umuhanzi w’igenga byeruye?
Mu ndirimbo Tombe, Element yifashishije sosiyete ye bwite yise Eleéesphere Music Worldwide, igaragaza neza ko yifuza gukora ibintu mu buryo bwe – nta gucungira ku bandi cyangwa gutegereza “label” ngo ifate icyemezo.
Ibi byerekana umugambi mwiza wo kwiyubakira ku giti cye, yirinda amananiza ya za sosiyete zituma bamwe mu bahanzi badakura uko bikwiye.
Indirimbo “Tombe” yarushijeho gukundwa kubera ko yayihuriyemo n’umubyinnyi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Sherrie Silver, uherutse kwegukana igihembo cya Changemaker muri Trace Awards 2025, cyabereye i Zanzibar.
Sherrie Silver asanzwe azwi mu bikorwa by’ubugiraneza abinyujije muri Sherrie Silver Foundation ikorera i Kigali.
Kuva aba bombi bahuriye muri iyi ndirimbo, amagambo ku rukundo rwihariye hagati yabo yakomeje gucicikana – nubwo nta n’umwe urabyemeza byeruye.
Ariko nanone, ni ishusho ikomeye ya collaboration Element yishakira — akorana n’abubatse izina, ariko akabikorera ku giti cye.
Kuki Element akwiye kwitandukanya burundu na 1:55 AM?
Nta masezerano yanditse nk’umuhanzi — bivuze ko nta masezerano amuboshye.
Afite sosiyete ye bwite — Eleéesphere Music Worldwide imuha urubuga rwo gukora ku giti cye.
Yishoboye mu gukora indirimbo — “Tombe” ni we wayikoze mu buryo bw’amajwi.
Yamaze kubaka izina — ntabwo ari umuhanzi ukeneye label ngo imumenyekanishe.
Afite ubushobozi bwo gukorana n’ibyamamare — urugero: Sherrie Silver.
Nubwo Element Eleeeh avuga ko agikora nk’umu-producer muri 1:55 AM Ltd, ibikorwa bye byose bigaragaza ko igihe cyo kuba umuhanzi wigenga cyamaze kugera.
Kuguma muri 1:55 AM bishobora kuba imbogamizi kuri we igihe azaba ashaka kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.
“Tombe” si indirimbo isanzwe. Ni statement. Ni ikimenyetso cy’umuhanzi uri gutera intambwe y’ingenzi yo kwigenga.