Umutwe w’iterabwoba wa Islamic state wasohoye inyandiko ivuga ngo ’Bice Bose’ iherekejwe n’urutonde rw’ibibuga by’umupira w’amaguru byose bizakinirwaho 1/4 cya UEFA Champions League uzagabaho ibitero. Â
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Umutwe w’iterabwoba uzwi ku izina rya Leta ya Kisilamu, cyangwa ISIS, watangaje ko uzagaba ibitero ku mikino ikomeye ya kimwe cya kane cy’irangiza cya UEFA Champions League.Â
Mu nyandiko wasohoye ibinyujije mu bitangazamakuru byawo, wagaragaje ko ugaba ibitero kuri sitade ya Emirates, Parc de Prince ya Paris SG, hamwe n’ibibuga bya Santiago Bernabéu na Metropolitano i Madrid. Â
Ifoto irimo amagambo ngo”Bice Bose”, hamwe n’umuntu w’umukara ufashe imbunda.Â
Nubwo hari imikino n’ibibuga byibasiwe na ISIS mbere, uyu mutwe ntuzwiho guteguza ibitero byawo hakiri kare, ahubwo uhitamo aho ugaba ibitero mu birori rusange ukabikora bitunguranye.Â
Umuvugizi wa Arsenal kuri ibi yagize ati: “Dukorana neza cyane na Met Police ku bijyanye n’umutekano w’abafana ndetse n’abakozi bose kuri Stade ya Emirates ku mikino yose. Uko twateguye umukino wo kuri uyu mugoroba ntaho bitandukaniye kandi uburyo bwacu bwo gukorana na Polisi na UEFA buri hejuru mu Bwongereza. “Â
Kuri uyu wa kabiri nibwo hakomeza imikino ya 1/4 cya UEFA Champions League aho Arsenal yakira Bayern Munich mu gihe Real Madrid yakira Man City.Â