Itangazwa ry’umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, Harambee Stars, Benni McCarthy, ryazanye impaka nyinshi cyane, cyane cyane ku mushahara we.
McCarthy, w’imyaka 47, wahoze ari rutahizamu ukomeye wa Afurika y’Epfo, yemejwe nk’umutoza mushya wa Harambee Stars ku itariki ya 3 Werurwe 2025.
Yari asanzwe ari umutoza w’ikipe ya mbere ya Manchester United mu Bwongereza, aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’abakinnyi nka Marcus Rashford.
Nyuma y’itangazwa rye nk’umutoza wa Harambee Stars, inkuru zavuzwe cyane ni uko McCarthy azajya ahembwa amashilingi ya Kenya miliyoni umunani (KSh 8M) ku kwezi, atabariwemo inyongera (bonuses).
Ibi byateje impaka kuko uyu mushahara urenze inshuro eshanu umushahara fatizo wa Perezida wa Kenya, William Ruto.
Nyamara, Jeff Kinyanjui, ushinzwe itumanaho muri Federasiyo ya Ruhago ya Kenya (FKF), yahakanye ayo makuru, avuga ko umushahara wa McCarthy wemejwe hakurikijwe amabwiriza y’akanama gashinzwe imishahara n’ibihembo muri Kenya (Salaries and Remuneration Commission, SRC). Ariko, SRC yaje gutangaza ko itagize uruhare mu kugena umushahara wa McCarthy, ibi bikomeza guteza urujijo ku buryo bwemewe bw’ishyurwa ry’uyu mutoza.
Umushahara we ni ungana iki?
Nubwo hatari hagaragazwa umubare nyawo, inkuru zivugwa imbere muri FKF zivuga ko McCarthy azajya ahembwa hafi $17,000 (KSh 2.2M) buri kwezi, hatarimo inyongera zijyanye n’imyitwarire y’ikipe.
Uyu mushahara nubwo ari muto ugereranyije n’ayo yahembwaga muri Manchester United (yakoreraga hafi KSh 26.5M buri kwezi), uracyari umwe mu mishahara myiza y’umutoza wa Harambee Stars mu mateka.
McCarthy yahawe amasezerano y’imyaka ibiri, aho yatangiye urugendo rwe akina imikino ibiri y’amajonjora y’igikombe cy’Isi muri uku kwezi: umukino wa mbere ni uwo yakinnye n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia kuri stade yayo, naho uwa kabiri ni uwo yakiriye Gabon muri Kenya.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mushya, McCarthy yagize ati: “Gukinira igikombe cy’Isi ni kimwe mu byiyumviro byiza kurusha ibindi ku isi, kandi ndashaka guha Kenya ayo mahirwe.”
“Niba abakinnyi bafite intego n’umurava, dushobora gutungura benshi tukabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi.”
Nubwo McCarthy ari umutoza ufite ubunararibonye bukomeye, afite akazi katoroshye kuko Harambee Stars itari ifite umusaruro mwiza mu marushanwa aheruka.
Kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze zo kujyana Kenya mu gikombe cy’Isi, bizasaba uburyo bw’imikinire buhamye, ubufatanye bukomeye hagati ye n’abakinnyi, ndetse n’inkunga ihagije y’abayobozi ba FKF.
Impaka ku mushahara we ziracyakomeje, ariko ikizwi ni uko McCarthy afite amahirwe yo guhindura amateka ya ruhago ya Kenya.
Mu gihe yaba ashyigikiwe uko bikwiye, ashobora gutanga umusaruro witezwe, agasiga izina rye rikomeye muri ruhago ya Kenya no muri Afurika muri rusange.