Abayobozi ba za Diyoseze ndetse n’Abapadiri bo mu gihugu cya Uganda basabwe kuzigama divayi itavangiye basigaranye yifashishwa mu gikorwa cyo guhazwa, kuko kubona izindi bari bategereje zizatinda bitewe n’intambara ziri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’ikigo cya Kiliziya Gatolika ya Uganda gishinzwe amasoko (JW InterServices Ltd), Padiri Asiku Alfred Tulu, tariki ya 30 Mata 2024.
Padiri Atulu yashakaga kuvuga intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas kuva mu Ukwakira 2023, ndetse n’umwuka mubi watutumbye hagati y’iki gihugu na Iran, watumye bigabanaho ibitero.
Yagize ati “Ndabamenyesha ko bitewe n’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo z’ubwato mu nyanja ya Méditerranée n’Inyanja Itukura zarasubitswe, izindi zirahagarikwa.”
Yakomeje agira ati “Ubwato bwayobotse inzira ndende mu nyanja ya Atlantique n’iy’Abahinde, bityo buzayigeza [Divayi] ku cyambu cya Mombasa bukerewe.”
Padiri Tulu yasobanuriye Diyosezi yose ko byari byarateganyijwe ko divayi yagombaga kugera muri Kiliziya Gatolika ya Uganda mu ntangiriro za Mata, ariko ko bitewe n’izi ntambara, itegerejwe mu mpera za Gicurasi.
Bisobanuye ko amezi abiri azashira bagitegereje kubera inzira yagiye kuzengurukamo bitewe n’ibibazo by’intambara biri mu Burasirazuba bwo Hagati nk’uko yabisobanuye.
Yagize ati “Ibi byagize ingaruka ku kuza kwa divayi twari dutegereje mu ntangiriro za Mata 2024. Amakuru ava ku bayituzanira agaragaza ko izaza muri Gicurasi hagati, kandi twizeye ko izahabwa uruhushya kuri gasutamo ya Uganda mu mpera za Gicurasi. Bityo ihari tugomba kuyikoresha buhoro buhoro kuko hazacamo amezi abiri ugereranyije n’igihe twari twarabaze.”
Mu ijambo Padiri Atulu yatanze, yasabye abayobozi ba za diyosezi guha abapadiri amabwiriza yihuse, abasaba kuzigama divayi nkeya isigaye. Ubusanzwe Bibiliya Ntagatifu igaragaza ko igikorwa cyo guhazwa cyibutsa abakirisitu urupfu rwa Yezu.
Aho Divayi igereranwa n’amaraso ye yamuvuyemo ubwo yabambwaga ku musaraba, ukarisitiya ikagereranwa n’umubiri we.